Urwibutso rwa Yvan Buravan kuri France Mpundu

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 26, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi France Mpundu yatangaje ko Yvan Buravan bakoranye indirimbo yari inshuti ye birenze gukorana indirimbo.

Uwo mukobwa ukunzwe n’abatari bake kubera ubuhanga bwe bwumvikanira mu ndirimbo ze, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, avuga ko nyakwigendera Yvan Buravan banafatanyije indirimbo yise ‘Darlin’ yari inshuti ye birenze ibyo kuba barahuriye mu ndirimbo.

Yagize ati: “Buravan kuri njye yari inshuti irenze guhurira mu ndirimbo cyangwa uko abantu bose babibona. Icyo mwibukiraho ni uko yari umuntu ushyigikira impano, nubwo nawe yari umuhanzi yarakubonaga ufite impano akavuga ati: “Woow!

[..] Icyo mwibukiraho kandi namwigiyeho ni ukugira umutima ufasha, urukundo ndetse no gukunda ibintu akora cyane.”

Mpundu avuga ko kimwe n’abandi bahanzi benshi, na we yatangiriye umuziki muri kolari, kugeza ubu akaba yishimiye ko abakunzi b’umuziki we bishimira ibihangano bikarushaho kumuha imbaraga zo gukomeza kuwukora.

Mpundu yinjiye mu muziki nyuma yo kugira amahirwe yo kwitabira amarushanwa yitwa ‘I am the future’ yabaye mu 2018, akayatsinda, bikamuhesha kwegukana igihembo cya miliyoni 15 Frw.

Uyu muhanzi yateguje abakunzi be ko mu minsi ya vuba azabaha indirimbo nshya yamaze gufatira amajwi, nubwo atigeze yifuza gutangaza izina ryayo.

France Mpundu ubusanzwe amazina ye bwite ni Gusenga Munyampundu Marie France, amaze kumenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo, Darlin yafatanyije na Yvan Bravan, Ngutegereza, Umutima n’izindi.

France Mpundu avuga ko kimwe mu byo yigiye kandi yibukiraho Yvan Buravan ari ugukunda ibyo akora cyane
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 26, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE