Jenoside itangizwa n’ijambo ryica- Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yasobanuriye urubyiruko uburyo Jenoside itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa mu mugambi wagutse ushyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bugambirira kurimbura igice cy’abaturage ndetse n’abayitegura bagera no ku buryo bazayihakana nyuma yo kubikora.
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gushaka kumenya ukuri kw’amateka y’u Rwanda bazirikana ko ibidakwiriye kugibwaho impaka cyangwa gushidikanywaho.
Yakomeje agaragaza ko Jenoside atari indwara itungurana cyangwa Ibiza, ahubwo ko ari umugambi utegurwa kugeze no ku kuyihakana nk’icyiciro cyayo cya nyuma.
Yakomeje agira ati: “Ntabwo Jenoside itangirwa n’intwaro no kwica. Itangirwa n’ijambo ryica, ryambura undi ubumuntu, rikagoreka ukuri buhoro buhoro, rikabiba urwango, kugeza n’ubwo umuturanyi akubonamo ikintu kibi akwiriye kwikiza. Mbere y’uko amaraso ameneka, ubwonko bw’abantu n’imitekerereze yabo bibanza gutokozwa n’ikibi ndetse abantu bakumvishwa ko kwica ari inshingano mboneragihugu.”
Yabneyeho gusaba urubyoruko rusaga 2000 rwahuriye mu Ihuriro Igihango cy’Urungano kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata, ko ari bo bagezweho bo kwimaka u Rwanda, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bivuye inyuma kuko ari virusi mbi bakwiye kwirinda.
Yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahumuriza abayirokotse ndetse anabibutsa ko kwemera kwirenga biri mu byubatse umusingi w’ubumwe, ubudaheranwa no kubaka Igihugu.
Yaboneyeho gusaba urubyiruko kwakira amateka y’u Rwanda uko ari ariko bagaharanira kubaka icyo gihugu cyavuye ahabi kikaba gifite icyerekezo kizima.
Ati: “Amateka yacu ntimwayahisemo, ariko u Rwanda rwo, mwaruvutsemo narwo rubavukamo. Ni cyo gihugu cyonyine dufite tutagira undi tukiburana.”
Yavuze ko uko ubushakashatsi bugaragaza ko haba ihererekanwa ry’ihungabana ryambukiranya ibisekuru, ari na ko bwerekana ko n’ingengabitekerezo ishobora guhererekanywa mu gihe hatabaye amahitamo meza.
Yavuze ko abakuru bafitiye igishyika abakiri bato kuko muri byinshi bashoboye harimo no guharanira ukuri mu Isi bazengurutswemo n’amakuru menshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ava mu bantu bumva ko bafite ijambo ku Rwanda.
Yavuze ko umuhanga ari ubasha gushishoza no gusesengura ibyo yumva n’ibyo akurikira.
Ati: “Mwe mukiri bato rero, hari ibindi dukwiriye kuba tubasaba nk’ababyeyi, ariko nanone ntabwo muri bato batakumva impamvu bikiri ngombwa guhagarara ku kuri kw’amateka yacu no gukomeza kwibuka tuniyubaka- byose bikagendera hamwe.”
Yabasabye kubona u Rwanda nk’igihugu cyafashe amahitamo atandukanye n’ayafashwe n’ubuyobozi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko ishusho nshya y’Igihugu ari iy’Abanyarwanda bakomeye ku budasa bw’u Rwanda, bashyigikiye ubuyobozi budaheza, bihesha agaciro, bemera bakarinda amateka yabo abashaka kuyakoresha mu nyungu zabo.
Yahaye umukoro urubyiruko wo kwibaza uwungukira mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, gusiga u Rwanda icyasha no kubabibamo imbuto yo kutizerana.


