Icyizere cy’amahoro mu Karere: RDC na AFC/M23 baravuga rumwe

Ubwumvikane bwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ihuriro AFC/M23 bukomeje kugarura icyizere cy’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibiganiro byabereye i Doha muri Qatar bihuje intumwa za Guverinoma ya RDC n’iz’umutwe wa AFC M23 ku wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, byasoje mu mwuka mwiza aho impande zombi ziyemeje guhagarika imirwano no gufatanya mu rugamba rwo kurwanya imvugo z’urwango n’ibikangisho.
Nyuma yo gusasa inzobe, impande zombi zanzuye guharanira gushyiraho agahenge kubahirizwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe, yashimye uburyo impande zombi zivuga bimwe ku biganiro byabereye i Doha muri Qatar.
Yagize ati: “Iri tangazo rihuriweho hagati ya Guverinoma ya RDC na AFC/M23, mu biganiro byayobowe na Qatar, bigaragaza intambwe y’ingirakamaro kandi ihamye iganisha ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe bizaba bishyizwe mu ngiro n’umutima mwiza. Iyi ntera y’amahoro mu Karere irimo izindi gahunda z’ibiganiro bikomeje muri uku kwezi kwa Mata 2025, u Rwanra rukaba ruzishyigikiye rwivuye inyuma.”
Qatar yinjiye mu biganiro hagati ya RDC na AFC/M23 bigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari muri rusange, ibimaze igihe bikorwa bikaba byarabaye mu mucyo n’ubwumvikane aho impande zombi ziyemeje guharanira kugera ku gisubizo kirambye cy’amakimbirane.
Impande zombi ziyemeje kubaka ibiganiro bihoraho bigamije guhangana n’impamvu shingiro z’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC hamwe n’ingamba zo guhagarika amakimbirane mu Burasirazuba bw’icyo Igihugu.
Intambara irimbanyije ishyamiranyije Guverinoma ya RDC na M23 yongeye kubura mu mwaka wa 2021 ndetse nyuma y’imyaka ibiri gusa Umutwe wa M23 wari umaze kwiyunga n’amatsinda asaga 10 y’abatavuga rumwe na Leta yibumbiye mu Ihuriro AFC.
Ku rundi ruhande, Leta ya Congo yifatanyije n’Ingabo za Loni (MONUSCO), umutwe wa FDLR, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro b’i Burayi, n’ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SAMIRDC).
Ibiganiro bya Qatar byaje bikurikira ibyageragejwe muri Angola hagati ya Guverinoma ya Congo n’inyeshyamba, ariko ntabwo byakunze kuba muri Werurwe.
Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar Tamim bin Hamad Al Thani, ku wa 18 Werurwe yari yahuye na Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo ndetse na Perezida Paul Kagame, abo bayobozi bose bakaba bari bashyigkiye ko impande zishyamiranye zashyiraho agahenge mu rwego rwo guharanira amahoro arambye.
U Rwanda ni kenshi rwagaragaje ko rutewe inkeke n’imikoranire ya Guverinoma ya Congo ndetse n’umutwe w’iterabwoba washinzwe n’abasize baruhekuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no kuba Perezida w’icyo gihugu yaratangaje ku mugaragaro umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nubwo Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23, umutwe wa M23 ubwawo uvuga ko abaterankunga ba mbere ufite ari Ingabo za Congo zizana ibikoresho bigezweho ku rugamba zakotswa igitutu zikabita bigasigara mu maboko y’inyeshyamba.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR wahawe ibihano mpuzamahanga n’Umuryango w’Abibumbye, ushinjwa kuba intandaro y’akarengane gashingiye ku moko kibasiye Abatutsi b’Abanyekongo mu myaka irenga 25 ishize.
Uwo mutwe kugeza n’uyu munsi uracyafite ingengabitekerezo ya Jenoside wanduje Abanyekongo, kandi wagiye unagerageza kugaruka kugaba ibitero mu Rwanda mu mugambi wo gusoza ibyo basize badasoje.