Christopher yateguje Alubumu anonosoye imyaka 9

Umuhanzi Muneza Christopher yatangaje ko mu gihe cyose amaze acecetse adashyira ahagaragara indirimbo ari uko ahugiye kuri Alubumu y’akataraboneka ateganya gushyira ahagaragara.
Yabitangarije ku mbuga nkoranyamabaga ku mugoroba wa tariki 23 Mata 2025, avuga ko yahisemo kuyitondera ku buryo abafana be bazayumva bagasobanukirwa icyamuhugije koko.
Yanditse ati: “Mbega Alubumu, Nayihariye imyaka 9 yose ishize y’ubuzima bwanjye mpozaho umuhate n’ingufu byanjye byose.”
Ni Alubumu avuga ko na we imuteye amatsiko nubwo ari we ubwe uri kuyikoraho, ariko bikwiye kuko abakunzi b’ibibihangano bye bakwiye ibyiza.
Uyu muhanzi atangaje ibi, nyuma y’uko mu kwezi k’Ugushyingo 2024, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho byavuzwe ko yari agiye muri gahunda ze bwite ndetse no kurangiza imwe mu mishinga y’indirimbo ziri kuri alubumu ye nshya yitegura gushyira ahagaragara.
Nubwo uyu muhanzi yatangaje ko amaze imyaka 9 akora kuri uyu mushinga wa Alubumu ataratangaza izina yayihaye, ariko yatangiye kuyiteguza abakunzi be guhera mu 2023.
Biteganyijwe ko iyo Alubumu Christopher azayishyira ahagaragara nyuma y’iyo yise ‘Habona’ yamuritse mu 2013 n’indi yise ‘Ijuru rito’ yagiye ahagaragara mu 2017.
Uyu muhanzi yaherukaga gutanga indirimbo ku bakunzi be tariki 29 Mata 2024, yise Vole akaba agiye kumara umwaka adaha abakunzi indirimbo nshya.
