Amadini yo mu Rwanda yabajijwe impamvu atatuza abakoze Jenoside

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko babajije abayobora amadini n’amatorero mu Rwanda impamvu badafasha abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuvugira no kwatura ibyaha bakoze imbere y’abakirisitu basengana nk’uko bikorerwa abakoze ubujura, ubusambanyi n’ibindi.

Abo badepite bavuze ko bitumvikana ukuntu umuntu wakoze ibyaha bya Jenoside akomeza kwemererwa imirimo n’amasakaramuntu mu itorero cyangwa idini, nyamara iyo yakoze ibindi byaha byoroheje ahabwa ibihano bibimubuza.

Byakomojweho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, ubwo Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, batangiraga kuganira na zimwe mu nzego za Leta, iz’imiryango itari iya Leta, n’iz’abikorera.

Ni igikorwa kigamije gufasha iyo Komisiyo y’Abadepite kugira amakuru azafasha mu gusesengura ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yemejwe mu mwaka wa 2020.

Depite Mushimiyimana Lydie ati: “Mu rwego rw’amadini ntabwo bijya bigaragara aho uwakoze ibyaha bya Jenoside, yaba urangije igihano cyangwa uwabyemeye, aho mu idini, agaragaza koko ko yahemutse. Iyo umuntu yasambanye cyangwa yibye afatirwa ibihano runaka”

Yongeyeho ati: “Mu madini ariko se wa wundi wakoze Jenoside ko nta gihano afatirwa, akaba yafungirwa amasakaramentu cyangwa mu yandi madini bakaba bamuhagarika imbere y’abakirisitu bakavuga bati uyu muntu yishe abantu, ubutabera bw’igihugu bwamuhanishije imyaka 5 cyangwa 10, natwe hari igihano turi bumufatire noneho, azajye hano imbere abyature”.

Uwo mudepite avuga ko mu madini n’amatorero, mu rwego rwo kwiyunga n’Imana n’abantu, hakiri icyuho cyo gufasha abakoze ibyaha bya Jenoside, kuko bikozwe uwo munyacyaha yatinya icyaha, bikanamufasha kwiyomora ibikomere no kubyomara abo yahemukiye, bityo bikimakaza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Visi Perezida wa Komisiyo, Hon Uwiringiyimana Philbert, we yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amadini n’amatorero yafatanyije na Leta komora ibikomere Abanyarwanda bishingiye kuri ayo mateka mabi, ariko asanga hakwiye izindi ngamba zitandukanye n’izafashwe Jenoside igihagarikwa.

Ati: “Nko mu itorero hari igihe umuntu akora icyaha, agafatirwa ibihano bakavuga bati uzongera kugaruka mu itorero ari uko watuye ukemera imbere y’itorero, hari abasaba penetensiya. Iki cyaha cya Jenoside ko ari icyaha gikomeye ariko nubwo twigishishijwe ko Imana ibya bireshya ariko hari ikiba kituzuye neza […].”

Yavuze ko mu gihe idini cyangwa itorero ridafashije abayoboke baryo kwihana ibyaha bya Jenoside bikomeza gutuma biyumva ko barenganyijwe bakaba babyigisha n’abana babo.

Musenyeri Kayinamura Samuel, Umwepisikopi w’Itorero Methodisite mu Rwanda, akaba na Visi Perezida wa Mbere, mu Ihuriro ry’Amadini n’amatorero mu Rwanda (RIC), yabwiye Imvaho Nshya ko ibyaha bifitanye isano na Jenoside bitoroshye ari na yo mpamvu abenshi batinya kubyatura.

Yagize ati: “Icyaha cya Jenoside ni icyaha gikomeye, cyane cyane icyaha cyo kwica ntabwo ari icyaha cyoroshye. Kwatura ko wasambanye, cyangwa wibye, biroroha ku byatura. Abenshi batinya kwatura ko bishe, ku buryo natwe abanyamadini turabyigisha kuko ijambo ry’Imana rivuga ko iyo watuye icyaha bituma ugira amahoro mu mutima.”

Yakomeje ashishikariza abantu kwatura bakihana ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Amadini yagiye ajya mu magororero, ugasanga abakoze ibyaha bya Jenoside barabyemera ariko yagera muri sosiyete, ugasanga yaracecetse, ugasanga yacyemeye nk’aho yagira ngo arekurwe gusa.”

Uwingabiye Denys Basile, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro mu Nama y’Abisikopi Gaturika mu Rwanda, yabwiye Imvaho Nshya ko abakoze ibya bya Jenoside muri Kiliziya Gatulika, babanza kwiyunga n’abo bahemukiye bakabona kwemererwa kugira imirimo bakora mu Kiliziya.

Yagize ati: “Ku rwego rwa Kiliziya Gatulika, abo bakoze ibyaha iyo bafunguwe ni nk’aho baba bafungiwe amasakaramentu, bajya mu misa ariko ntabwo bemerewe guhabwa amasakaramentu.”

Ku ruhande rw’abasaseridoti bahamijwe ibyaha bya Jenoside, yavuze ko bo iyo bigaragaye ko bihannye, bahabwa inshingano zindi zituma badahura n’abakilisitu benshi, harimo nko gukora mu bubiko bw’inyandiko za kiliziya (Archives) n’ibindi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MUNUBUMWE) igaragaza ko ubu, igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kiri kuri 94,7% ariko hakaba hari imbogamizi kuri bamwe mu Banyarwanda bakigaragaza ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

MINUBUMWE n’ibindi bigo yasimbuye byari bifite inshingano zo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Mbatutsi mu 1994, mu bihe bitandukanye bagaragaje ko abanyamadini, abihayimana barimo abapadiri, abapasiteri n’abandi, bagize uruhare rutaziguye n’uruziguye muri Jenoside yakorerewe Abatutsi mu 1994.

Bivugwa ko bamwe bahawe ibihano abandi bakaba bakomeje kwihishahisha mu mahanga, aho banemererwa kujya imbere y’altari bakigisha abayoboke mu gihe bafite icyo cyasha cy’ibyaha batigeze bicuza.

Abadepite babajije Abanyamadini n’amatorero impamvu abakoze Jenoside batatura ibyo bakoze mu nsengero
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 23, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE