Haringingo Francis n’umwungiriza we basezeye kuri Bugesera FC

  • SHEMA IVAN
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Haringingo Francis Christian wari umutoza mukuru wa Bugesera FC n’umutoza wungirije Nduwimana Pablo basezeye ku mirimo yabo.

Ibi byemejwe n’ubuyobozi bw’iyo kipe binyuze mu Itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Mata 2025.

Rigira riti: “Bugesera FC iramenyesha abakunzi bayo ko uwari umutoza mukuru Haringingo n’umwungiriza we, Nduwimana Pablo, basezeye ku nshingano zabo.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko inshingano zo gutoza zahawe Peter Otema na Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ mu gihe bari gushaka umutoza azatoza imikino isigaye ya shampiyona.

Abo batoza basezeye nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize Bugesera FC yatsindiwe mu Karere ka Rubavu na Rutsiro FC ibitego 4-2 yuzuza umukino wa Gatanu wikurikiranya nta ntsinzi muri Shampiyona ndetse ihita ijya mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Mu Gushyingo 2023, ni bwo yari yasinye amasezerano yo gutoza iyi kipe yo mu Burasirazuba avuye muri Rayon Sports, asimbura Eric Nshimiyimana wari uri guhangana no kutamanura iyi kipe mu cyiciro cya kabiri.

Kugeza ku munsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 n’amanota 24 irusha Vision FC ya nyuma amanota ane mu gihe habura imikino itandatu ngo Shampiyona ya 2024/2025 irangire.

Iyi kipe y’Akarere ka Bugesera izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025 yakira Marines FC, kuri Stade ya Bugesera.

Haringingo Francis na Nduwimana Pablo basezeye muri Bugesera FC
  • SHEMA IVAN
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE