RAB irahumuriza abari baretse kurya imboga kubera agakoko ka “Apefly”

Nyuma y’uko hakwirakwiriye amakuru avuga ko imboza zaciwe, abantu batagomba kuzirya kubera agakoko kazigaragayeho gashobora kugira ingaruka ku buzima bw’umuntu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ingaruka aka gasimba gatera haba ku gihingwa cyangwa umuntu kuko nta burozi kagira.
Iki Kigo kivuga ko aka gakoko kazwi ku izina rya Apefly (Spalgiss pp).
Binyuze kuri twitter RAB yagize iti: “Agakoko ka Apefly (Spalgiss pp) ni agasimba gakomoka mu muryango w’ibinyugunyugu. Aka gakoko ni inshuti y’abahinzi mu kurwanya ibyonnyi cyane cyane aho gashobora kurya utumatirizi tugaragara ku myembe, amapapayi no kubinyamacunga”.
Yakomeje igira iti: “Hari abantu bakwirakwiza impuha zivuga ko ako gasimba gashobora kugira ingaruka ku buzima bw’ umuntu wariye imboga cyangwa indi myaka yagezweho na ko. Ikigo RAB kiramenyesha ko kugeza ubu nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ingaruka aka gasimba gatera haba ku gihingwa cyangwa umuntu kuko nta burozi kagira”.
RAB yakomeje isaba abaturage kutagira impungenge mu gutegura no kurya imboga cyangwa ibindi bihingwa byagezweyo na ko.
Iti: “Ariko turakangurira abantu kwitwararika isuku nk’uko bisanzwe, bakaronga neza imboga n’ indi myaka bakoresha amazi meza mbere yo guteka”.
RAB yasobanuye ko kugeza ubu aka gasimba kagaragaye ku biti by’imyembe mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana.
Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya bavugaga ko niba imboga ziciwe ubuzima butaza koroha kuko n’akaboga(inyama) kataboneka.
Umwe ati: “None se ubwo turaza kubaho gute niba bahagaritse kubaga inka akaboga tukaba tutakabona, imboga na zo baraziciye ubwo urumva ubuzima buza koroha”.
Ni mu gihe abacuruza imbona na bo bari bagaragaje ko nta muhinzi wazo urimo kuzibagemurira kuko kuva hakwirakwira kiriya gihuha ntawongeye kuzibazanira.