Abari mu igororero rya Ruhango biyemeje gukura amaboko mu mifuka bagakora

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 18, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Abari kugororerwa mu igororwero ry’ibanze ry’Akarere ka Ruhango riherereye mu Murenge wa Ntongwe, bavuga ko inyigisho bahabwa zibashishikariza kureka ikibi, ari zo baheraho biyemeza umugambi wo kureka ingeso mbi zirimo kwishora mu byaha no mu biyobyabwenge, ku buryo nibataha bazashyira imbere kwitabira umurimo kugira ngo ubateze imbere.

Umwe mu bagororerwa muri iryo gororero ry’ibanze rya Ruhango rikunze kwita ikigo cy’inzererezi, avuga ko we afite umugambi wo gutaha akitabira umurimo uzamufasha kwiteza imbere.

Ati: “Kuva nagera hano muri iki kigo turi kugororerwamo, ubuyobozi bwatangiye kujya buduha inyigisho zidushishikariza guhinduka tukitabira ibikorwa biduteza imbere, ku buryo kuri ubu ndi mushya ntazongera kwirirwa mu dusantere ntegereje uwo nambura, ahubwo nzitabira umurimo nkashyira amaboko hasi ngakora.”

Mugenzi we na we uri kugororerwa muri iri gororero rya Ruhango, avuga ko ashingiye ku biganiro ubuyobozi bubaha umugambi afite igihe azaba yatashye ari ugushyira amaboko hasi agakora kugira ngo yiteze imbere.

Ati: “Jyewe nafashwe mu mukwabu  nzanwa hano kugororwa, ariko nyuma yo kuhagera ubuyobozi bukagenda butuganiriza, mfite umugambi w’uko nindamuka ntashye nzakura amaboko mu mufuka nkitabira umurimo. Muri make ibiganiro duhabwa byamfashije kwitekerezaho ku buryo ntazongera kuzerera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Valens avuga ko abari kugororerwa mu igororero ry’ibanze bakwiye guhinduka bakitabira umurimo bagasigasira ibyagezweho aho kubyangiza.

Ati: “Abagororerwa mu igororero ry’ibanze rya Ruhango icyo mbasaba ni uguhinduka bakitabira umurimo kugira ngo babashe kwiteza imbere, ubundi bagaharanira gusigasira ibyo igihugu cyagezeho bakirinda kubyangiza cyane ko abenshi usanga baba barafashwe bangiza nk’ibikoresho, ndetse bakanongeraho gusigasira gahunda ya ndi Umunyarwanda.”

Abari kugororerwa mu igororero ry’ibanze rya Ruhango riherereye mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, biganjemo urubyiruko rw’abana bo mu muhanda abandi bakaba baragiye bafatirwa mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, birimo ubusinzi cyangwa birirwa bazerera mu masantere no mu mujyi wa Ruhango bakoraga ubwambuzi bushukana.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mata 18, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE