Nyakwigendera Alain Mukuralinda yasezeweho bwa nyuma

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 10, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Uwari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, nyakwigendera Alain Bernard Mukuralinda witabye Imana ku itariki 4 Mata 2025 yasezeweho bwa nyuma mu muhango witabiriwe n’ibyamamare n’abayobozi bakuru b’Igihugu

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 10 Mata 2025, ukaba wabereye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Uwo muhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’Igihugu barimo Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, Habyarimana Angelique, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Barore Cleophas n’inshiti n’abavandimwe bo mu muryango wanyakwigendera.

Witabiriwe kandi n’ibyamamare muri sinema nyarwanda n’indi myidagaduro, barimo Clipton Kibonke, Ndimbati, Dj Bisoso, Dj Ira, umuhanzi Mico the Best n’abandi.

Muri siporo witabiriwe n’abakinnyi n’abatozi b’ikipe nyakwigendera yari yarashinze ya Tsinda Batsinde, harimo umuvugizi w’abafana ba Rayon Sport, Uwimana Claude, uwavanga imiziki, DJ Ira.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’igitambo cya Misa yo kumusabira yabereye kuri muri Paruwasi Gatulika ya Rulindo, kikaba cyayobowe na Arkiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda.

Cardinal Kambanda yavuze ko urupfu ari rubi kandi rubabaza abantu ariko rudakwiye kubatandukanya n’urukundo bakundaga uwitabye Imana.

Yagize ati: “Nyakwigendera Alain Mukuralinda yari afite ukwizerana no kwizera, bikaba ari byo byatumye agira imbagaraga no kwitanga.”

Igitambo cya Misa cyayobowe na Arkiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda muri Paruwasi Gatulika ya Rulindo

Sina Gerard umwe mu nshuti za Mukuralinda banakuranye yatangaje ko nyakwigendera yaranzwe n’ubutwari no gukunda abantu.

Yagize ati: “Imana yamuhaye ubuzima, n’ubwenge mu myaka 55 yanyuze mu bizima neza twe nk’umuryango turashima ariko n’igihugu kirashima.”

Nyakwigendera Mukuralinda ni umuntu waranzwe n’ubutwari mu buzima bwe akaba yarakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, uretse kuba yari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, yabaye Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, aba umuhanzi w’indirimbo zitandukanye zirimo izo yahimbiye ikipe y’Igihugu izwi nka Tsinda Batsinde”, iyo yahimbiye amakipe nka APR FC, Rayon Sport, Kiyovu Sport n’ayandi.

Amafoto: Olivier Tuyisenge

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 10, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE