Kabgayi: Mpambara yagaragaje ko Inkotanyi ari ubuzima

Mpambara Jean Paul umwe mu barokokeye i Kabgayi avuga ko mu nzira itoroshye Abatutsi bari bahungiye i Kabgayi banyuzemo, Inkotanyi zababereye ubuzima.
Ibi akaba yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi.
Mpambara ubusanzwe ukomoka mu Karere ka Nyanza ubu utuye mu Karere ka Muhanga, akanarokokera i Kabgayi avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Inkotanyi zababereye ubuzima.
Ati: ” Inzira yose y’umusaraba nanyuzemo kuva i Nyanza kugera i Kabgayi yari mbi cyane ndetse i Kabgayi twaryamaga mu bisogororo no mu biziba ari nako interahanwe ziza kutwica, icyakora Inkotanyi zitubera ubuzima ari nayo mpamvu n’uyu munsi tukiriho n’izo dukesha kuba duhagaze.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline we avuga ko Abanyarwanda bakwiye gufatanyiriza hamwe mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Turacyafite abantu bayoborwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, rero Abanyarwanda dukwiye guhuriza hamwe imbaraga tukarwanya abo bose bayifite usanga bagoreka amateka bakayavuga uko atari bagamije gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Depite Barthelemy Karinijabo avuga ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari zo mbaraga zabo kandi butuma bagera kuri byinshi.
Ati: “Icyo navuga ni uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame rwabaye Igihugu cyiza kizira amacakubiri kandi ubumwe bw’Abanyarwanda bukaba ari bwo butuma igihugu kirushahoo gutera imbere.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kabgayi kuri ubu ruruhukiyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 12 208.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bukomeza gusaba abafite amakuru y’ahari imibiri y’inzirakarengane itarashyingurwa kuyatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.






