Ntawe natakambira musaba kubaho-  Perezida Kagame mu Kwibuka31

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

“Ubutumwa bwanjye bureba n’Abanyafurika, babayeho mu bwoba bwa buri munsi, bamburwa agaciro k’umuntu bakabyemera. Ntawe nshobora gutakambira musaba kubaho. Tuzarwana nintsindwa ntsindwe, ariko hari amahirwe afatika ko nuhaguruka ukarwana uzabaho, kandi uzabaho ubuzima bufite agaciro ukwiriye kubaho.”

Ni ubutumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bizamara iminsi 100.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda n’abandi Banyafurika bakwiye guhitamo kurwanira uburenganzira bwo kubaho uko bashaka, cyangwa se bagapfa barenganywa n’ababahitiramo uko babaho.

Yavuze ko hari umuntu w’inshuti ye wamubajije uko u Rwanda rubana n’amateka yijimye ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibihe by’ubu bitagira imbabazi, amusubiza ko u Rwanda rwahisemo kubaho kandi ntawe rutegereje ko azarubeshaho.

Yagize ati: “Twebwe dufite amahitamo, wahitamo hagati yo gupfa no kurimbuka cyangwa guhaguruka ukarwana.”

Perezida Kagame yumvikanishije  ko ibyabaye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bidashobora kongera kubaho nubwo bamwe mu bayigizemo uruhare baba bashaka kubisubira.

Ati: “Ntabwo bizongera kubera ko hari abantu bazahaguruka barwane. Hari abantu bifuza ko twarimbuka, iki gihugu kirimbuka. Ni gute abantu bakwemera ibyo bintu? Ni gute abantu batahaguruka ngo barwane?”

Yakomeje agira ati: “Hari ibyago uhura na byo iyo wiyemeje kurwana, ariko iyo utabikoze nta kabuza urapfa. Kubera ko iyo uhagurutse ngo urwane, uba ufite amahirwe yo kubaho ubuzima wifuza.”

Yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika guharanira kubaho byaba ngomba bakabirwanira aho kwemera gupfa nk’isazi.

Perezida Kagame yanenze bimwe mu bihugu byitwa ko bikomeye biba bishaka kugenera u Rwanda uko rubaho, abyihanangiriza avuga ko bifite ibibazo byabyo bikwiye gukemura, iby’u Rwanda bikabirurekera rukabikemura mu buryo bwarwo.

Ati: “Uwo ni wo mwuka Abanyarwanda bagomba guhorana mu buzima bwabo bwa buri munsi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyarwanda badakwiye kwemerera uwo ari wese wababuza kubaho cyangwa se ubahitiramo kubaho. 

Ati: “Banyarwanda, ntimukagire uwo ari we wese mugomba ubuzima bwanyu. Mugire ubutwari bwo guhangana n’ibiriho uko biri kose. Ntimukagire uwo muhemukira, ariko iteka mujye murwanira ibiri ibyanyu. Ntimukemerere uwo ari we wese kugena uko mukwiye kubaho ubuzima bwanyu, kubera ko igihe muzabyemera ni wo munsi muzaba mubuze ubuzima bwanyu.” 

Ibikorwa byo gutangiza icyunamo n’iminsi 100 yo  kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994,  byabanjirijwe no gucana urumuri rw’icyizere no kunamira inzirakarengane zazize Jenoside zishyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Kuri uyu munsi kandi hateganyijwe urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) ruhera ku Biro by’Akarere ka Gasabo rukaza gusorezwa kuri BK Arena.


Amafoto: Olivier TUYISENGE

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 7, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE