Perezida Kagame n’intumwa ya Loni baganiriye ku gukemura umuzi w’amakimbirane

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Huang Xia, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari (UNSG), bagiranye ibiganiro byibanze ku kuba hakenewe imbaraga zihujwe neza kandi zishingiye ku kuri zigamije gukemura impamvu shingiro z’amakimbirane yo mu Karere.
Ibyo biganiro byabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Mata 2025, ubwo Perezida Kagame yakiraga uwo muyobozi muri Village Urugwiro, bakanashimangira ko igikwiye gushyirwa imbere ari uguharanira amahoro arambye mu Karere.
Abayobozi bombi kandi banagarutse ku kamaro ko gushyigikira ibiganiro by’amahoro biyobowe ku rwego rw’Akarere birimbanyije nyuma yo guhuza ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi.
Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni iganiriye na Perezida Kagame mu gihe Akarere kugarijwe n’ibibazo by’umutekano muke, ushingiye by’umwihariko ku ntambara y’amoko irimbanyije mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu gihe Guverinoma ya RDC ishinjwa kwimakaza imiyoborere ishingiye ku ivangura n’amacakubiri, bamwe mu bamaze imyaka isaga 25 baraciriwe ishyanga bahorwa ko ari Abatutsi bavuyemo urubyiruko rwishyize hamwe rutangira guharanira uburenganzira bambuwe ku gihugu cyabo.
Urugamba rwo guharanira uburenganzira rumaze imyaka igera kuri 15 ariko rwafashe indi ntera guhera mu mwaka wa 2021, ubwo inyeshyamba za M23 zagarukanaga ubukana kugeza zifashe imijyi ibiri ikomeye yo mu Burasirazuba bwa RDC, ari yo Goma na Bukavu.
Nyuma yo gufata iyo mijyi, ubuyobozi bwa AFC/M23 bwashyizeho abayobozi b’inzego z’ibanze mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi ku baturage bari mu bice byakuwe mu maboko ya Guverinoma ya RDC.
Impuguke mu bya Politiki yo mu Karere zivuga ko intambara y’amoko yashibutse ku ngengabitekerezo yagejejwe muri icyo gihugu n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, batamitse Guverinoma ya Congo abaturage bo mu Bwoko bw’Abatutsi bashinjwa kuba Abanyarwanda.
Bivugwa ko abo bajenosideri bibumbiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bakomeje gukingirwa ikibaba na Guverinoma ya Congo nubwo batigeze bahwema guteza umutekano muke mu gihugu kibacumbikiye ndetse no ku Rwanda bahunze nyuma yo kunamurwa kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 1000.
Ibibazo by’umutekano muke wa RDC ntibigira ingaruka ku Rwanda gusa ahubwo zigera no ku bindi bihugu by’abaturanyi byose bibarizwa mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Gusa ku Rwanda, ibyo bibazo byagize ingaruka zikomeye ku mubano w’ibihugu byombi kuko Guverinoma ya Congo yakomeje kugenda biguru ntege mu kurandura FDLR ije akaga gakomeye umutekano w’u warwo, cyane ko uwo mutwe umaze kugaba ibitero bisaga 20 ku butaka bw’u Rwanda.
Kuri ubu ibiganiro bigamije gukemura umuzi w’amakimbirane birakomeje aho ikigamijwe ari ukuyakemura mu nzira y’amahoro binyuranye n’inzira yari yarafashwe na Guverinoma ya Congo yo gushaka igisubizo hakoreshejwe ingufu za gisirikare.
Hagati aho, hakomeje kurambagizwa Perezida wa Togo Faure Gnassingbé ushobora gusimbura Perezida w’Angola João Lourenço nk’umuhuza muri ibyo biganiro byitezweho umusaruro ukomeye kuko ari igisubizo cy’Abanyafurika ku bibazo by’Afurika.
