U Bubiligi bukomeje amacakubiri yazaniye u Rwanda Jenoside yakorewe Abatutsi 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

U Rwanda rweretse amahanga uko u Bubiligi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bukaba bukomeje no gutsimbarara ku ngengabiterezo yayo kugeza ubu.

Byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki ya 6 Mata 2025, mu Nama Mpuzamahanga igaruka ku kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni inama yitabiriwe n’impuguke, abashakashatsi, abanditsi b’ibitabo n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi.

Ashingiye ku mateka, Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko hari inyandiko zanditswe n’Abapadri bagaragaza ko Abanyarwanda bari bunze ubumwe baza gutandukanywa n’abazungu b’Ababiligi baje kubakoloniza.

Yavuze ko igitabo cya mbere cyasohotse mu 1930, cyiswe “U Rwanda rwa kera n’urw’ubu”.

Ati: “Muri icyo gitabo cyagaragazaga uko Abanyarwanda bari bahuje, umwanditsi agira ati, abaturage b’iki Gihugu biyumvamo ko ari bamwe ari Abanyarwanda ari yo nyito y’Igihugu cyabo, bakunda aho batuye n’ubutaka bwabo. Ntibakundaga umuryango wabo, cyangwa komini yabo, ahubwo ni Igihugu cyose.”

Yakomeje avuga ko muri icyo gitabo hagaragajwe ko Abanyarwanda bakundaga Umwami wabo kandi bose bagakunda Igihugu.

Yagaragaje n’ikindi gitabo cyanditswe n’umupadiri w’umuzungu, Pagesse, mu 1953 aho yagaragaje ko Abanyarwanda mbere yo kuza kw’abazungu cyari cyo gihugu ku Isi gifite ururimi ruvugwa mu gihugu hose bikaba byaroroshyaga imibanire y’abaturage, ubumwe, ubuzima, imico n’imibanire n’imiyoborere hagati y’abaturage n’inzego zitandukanye z’Igihugu.

Dr Bizimana yagize ati: “Abo bari bunze ubumwe gutyo ntabwo bari kwicana, iyo iyo myumvire idasenywa n’abazungu bagamije inyungu zabo”.

Yongeyeho ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi yashakirwa ku bukoloni bw’Ababiligi baje bagasenya kamere y’Abanyarwanda.”

Yakomeje agaragaza Abakoloni b’Ababiligi baje bashyigikira ishingwa ry’amashyaka ashingiye ku moko ari yo PARIMEHUTU na APROSOMA akomeza ibikorwa by’Abakoloni.

Ati: “Intiti z’Abanyarwanda muri za kaminuza, mu madini no mu yandi mahuriro, bakomeje kubaka ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Abitabiriye Inama mpuzamahanga yo gutegura kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banenze u Bubiligi bukomeje ingengabitekerezo yayo

Turatekereza ko iyi nama iza gufasha by’umwihariko urubyiruko gusobanukirwa uko Jenoside yakozwe kuko ni icyaha cyateguwe neza gishyirwa mu bikorwa kandi gishimangira kuri politiki.”

Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko ikibabaje ari uko ibyo bikorwa bikomeje na nyuma y’imyaka 31 Jenoside ihagaritswe, aho ibihugu by’u Burayi by’umwihariko mu Bubiligi, bikaba bikomeje gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside. 

Icyakora yashimye u Bufaransa bwafashe inzira itandukanye aho abagaragaza ingengabitekerezo babihanirwa n’inzego z’ubutabera.

Ati: “Muri 2024, uwitwa Charles Onana yarahanwe kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi; bwari ubwa mbere bibera hanze y’u Rwanda. Turabishima cyane.”

Yakomeje avuga ko muri iki gihe hari ibikorwa bya Leta bigamije kuburizamo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “Byabaye mu Bubiligi tubona imijyi nka Liege na Burge, ibuza kwibuka mu ruhame Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu bibabaje”.

Yakomeje avuga ko u Bubiligi bukomeje kwibasira u Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke birimo kubera muri Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo.

Yibukije ko mu 2014 Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo ko ibihugu bigize uwo muryango bigomba kwibuka Jenoside kandi bikayamagana hose ku Isi, ariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kugaragara ivangura amahanga arebera.

Minisitiri Dr Bizimana yashimangiye ko amategeko mpuzamahanga yashyiriweho guharanira ko nta handi Jenoside yaba ku Isi agomba kubahirizwa mu bihugu byose ntibigume mu magambo gusa.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 6, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE