Yahereye ku biti 50 by’ikawa none ageze ku gipimo gifite agaciro ka miliyoni 3Frw

Nyirandemeye Donatha utuye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Cyarusera, Umudugudu wa Cyahafi, yagaragaje uburyo ubuhinzi bw’ikawa yatangiye mu 2015 bumaze kumufasha gutera imbere by’umwihariko akaba amaze kugera ku biti 280 bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ka miliyoni 3.
Avuga ko ajya gutangira guhinga ikawa byaturutse ku ishyaka yatewe na bagenzi be yabonaga bahinga ikawa bakazijyana ku isoko bityo agahitamo guhita atangira kuzihinga.
Yagize ati: “Igitekerezo cyo guhinga ikawa nagikuye ku bandi, kuko nabonaga basoroma nkabona barimo kuzijyana ku ruganda, twaba tuganira nk’umva nk’umuntu w’umunyamuryango arimo kuvuga ati najyanye ikawa, bwacya akambwira ngo naguze umurima, abana banjye barambara neza, maze numva ngize ishyaka.”
Yakomeje agira ati: “Hari n’uwambwiye ngo yarihiye umwana we ishuri ararangiza, nkibyumva na njye mpita nkunda ikawa.”
Uyu mubyeyi avuga ko yari abayeho mu buzima bubi atabasha kubona amafaranga atunze umuryango we cyangwa ngo agire icyo agura ku ruhande.
Ati: “Sinabashaga kwizigama, sinabashaga kwishyurira abana ishuri ndetse no gutanga ubwishingizi mu kwivuza byari ingume kuri njye. Nakoreraga amafaranga y’u Rwanda agera ku 10 000 ku Kwezi nayo atuzuye neza nkayaguramo amakayi y’abana n’imyambaro amafaranga akaba arashize.”
Yavuze ko yagiye mu itsinda mu 2015 atangira kwizigamira gutyo.
Ati: “Ubwo rero nagiye mu itsinda, mu 2015 nza kuguzamo 300 000Frw, nguramo igipimo cy’ikawa cyarimo ibiti 50, naragikoreye, ndasasira ku mafaranga nakuraga mu matsinda nari ninjiyemo.”
Akomeza agira ati: “Bwa mbere nsaruye mu 2017 nahise nguramo inka [Ikimasa] amafaranga 150 000 RWF ndacyorora kikajya kimpa ifumbire, nayo nza kuyigurisha mpita nguramo ikindi gipimo cy’ikawa ubu byombi hamwe bifite agaciro ka 3.000.000 RWF kuko byahise biba bibiri ari na byo kugeza ubu birimo ibiti 280.”
Uwo mubyeyi agira inama abandi bantu gutinyuka bagahinga ikawa kuko ari yo yamuvanye mu bukene ubu akaba atunze umuryango we afite n’icyerekezo cyo kuzagura undi murima ku buryo azajya agemura nk’ibilo 600 by’ikawa.
Ubwo, Imvaho Nshya yasangaga uwo mugore ari mu murima we w’ikawa, yavuze ko mu gihe agiye gusoroma izasigayemo nko mu kwezi adashobora kuburamo izingana n’ibilo 50 agurisha ku 1,500 RWF ku kilo, agakuramo agera ku 75 000 RWF amafaranga avuga ko amufasha kwita ku muryango we, kwizigamira no korora andi matungo magufi nayo amuha ifumbire akarushaho kwiteza imbere.
Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi mu bice bimwe na bimwe by’icyaro by’umwihariko mu Murenge wa Mushabati, aho Nyirandemeye Donatha atuye benshi bakaba batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
