Koperative Muganga SACCO yungutse asaga Miliyoni 190 Frw mu 2024

Ubuyobozi bwa Koperative Muganga Sacco bwatangaje ko Koperative yungutse 193 294 032 Frw umwaka ushize wa 2024. Ni mu gihe yari yungutse miliyoni 80 558 214 Frw mu 2023. Inyungu yazamutse ku kigereranyo cya 140%.
Byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025, mu nama y’inteko rusange isanzwe ya 8 ya Muganga SACCO yabereye mu cyumba cy’inama cya IRCAD Africa mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, Dr Muhire Philbert, yavuze ko abanyamuryango ba Muganga Sacco ari bo mutungo wayo.
Yagize ati: “Abanyamuryango ni bo shingiro ry’imikorere ya Muganga Sacco, kandi icyizere muduha ni cyo kiduha imbaraga zo gukomeza gutera imbere.”
Dr Muhire yagaragaje ko gutanga inguzanyo byateye imbere mu mwaka wa 2023 n’uwa 2024 kuko inguzanyo yatanzwe yazamutse ku kigereranyo cya 42%.
Yagize ati: “Twatanze inguzanyo ya 4 795 209 439 Frw mu 2024, ivuye kuri 3 387 747 552 Frw mu 2023. Bivuze ko inguzanyo yatanzwe, yazamutseho ku kigereranyo cya 42%.”
Ni mu gihe inguzanyo zitishyurwa zamanutse ku kigereranyo cya 16%.
Inguzanyo zitishyurwa neza zigeze kuri 1.70% bivuye kuri 2% mu 2023. Ni mu gihe Banki Nkuru y’u Rwanda igena ko zidashobora kurenga 5%.
Umutungo wa Muganga Sacco wiyongereyeho 11% bityo ukaba ubarirwa kuri 8 000 000 000 Frw zisaga.
Inyungu za Koperative Muganga Sacco zarazamutse umwaka ushize ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2023 kuko wazamutseho 140%.
Inyungu zaturutse mu nguzanyo ni 1 166 789 653 Frw mu 2024 ivuye kuri miliyoni 877 127 336 mu 2023.
Gahigana Noah, uhagarariye abakozi bo ku bitaro by’Akarere ka Nyagatare mu Muganga Sacco, yabwiye Imvaho Nshya ko yatangiranye na Koperative Muganga Sacco ikiri ikibina.
Asobanura ibyiza bya Koperative agereranyije n’indi banki yari asanzwe akorana nayo.
Ati: “Hari ideni nafashe muri iyo banki ryo kwishyura mu myaka 5, aho ngiriye muri Muganga Sacco ideni nafashemo ntabwo ringana n’iryo muri iyo bank inari nafashemo.
Iyo mbaze inyungu Muganga Sacco ari yo yampaye amafaranga menshi nsanga inyungu nzishyura muri iyo myaka 5 ziri hasi y’amafaranga makeya nari nafashe mu yindi banki.”
Avuga ko ayo mafaranga hari icyo yamufashije mu bwizigame bwe.
Amafaranga yavanye mu Muganga Sacco yayaguzemo inka kuko ngo muri Nyagatare icyo bikundira ari inka.
Uwamwezi Médiatrice ukorera mu bitaro by’Akarere bya Kabutare akaba anahagarariye abakozi b’ibitaro mu Muganga Sacco, ahamya ko Koperative imaze kumugeza kure yiteza imbere.
Yabwiye Imvaho Nshya iyo bafashe inguzanyo bayibahera ku nyungu nto agereranyije n’izindi banki z’ubucuruzi.
Akomeza agira ati: “Si inguzanyo yo ku mushahara itanga, itanga n’izindi nguzanyo zitandukanye.”
Avuga ko hari ubucuruzi yatangije abikesheje inguzanyo ya Muganga Sacco kuko ngo ntiyabaho atunzwe n’umushahara gusa.
Umwaka wa 2024 wrangiye Koperative Muganga Sacco ifite abanyamuryango 12 744. Ni mu gihe 2 146 muri bo ari bashya.
Inama y’Ubuyobozi bwa Koperative Muganga Sacco ivuga ko uko ubushobozi bugenda bwiyongera ari nako serivisi zitangwa na Koperative zizagenda ziyongera.





Amafoto: Muganga Sacco