Nyagatare: Uko miliyoni 4 Frw zakoreshejwe ahubatswe ikiraro 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Mu ntangiriro z’iki cyumwreru, Imvaho Nshya yatangaje inkuru igaruka ku imbamutima z’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare bishimiye gusanurwa ikiraro cyahawe agaciro ka miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Ku mbuga nkoranyambaga abenshi bashidikanyije ku ngego y’imari ivugwa ko yakoreshejwe, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasobanuye mu buryo burambute ibyakozwe bifite ako gaciro. 

Icyo kiraro ngo kiri mu bikorwa byakozwe mu Muganda rusange usoza ukwezi ku wa 29 Werurwe, mu Murenge wa Gatunda. 

Uretse ibikoresho byakoreshejwe kuri icyo kiraro, ibikorwa byose byakozwe hafi byahawe agaciro ariko kageze kuri izo miliyoni enye.

Ibikorwa byabariwe ako gaciro birimo gusana icyo kiraro, umuganda wakozwe ku bikometero bibiri no gutera ibiti by’imbuto 2000 mu ngo z’abaturage. 

Abaturage b’Utugari twa Nyarurema na Cyagaju two mu Murenge wa Gatunda, bishimiye ko gusanirwa icyo kiraro byabaruhuye imvune baterwaga no kuba bakikiraga bagaca kure cyane.

Bavuga ko iyangirika ry’icyo kiraro ryatumaga abafite imodoka bakora ingendo ndende bazenguruka ahari umuhanda muzima.

Nsengiyumva Jean Nepomuscene, yavuze ko kutabona imodoka zambuka byoroshye byatumaga umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi utagera ku masoko uko bikwiye, bigaruka uta agaciro. 

Ati: “Byatumye ibiciro by’imyaka bigwa kuko ukeneye kuguririsha bimusaba kwikorera ku mutwe akabiremana isoko. Gusanirwa iki ikiraro rero ni inyungu ikomeye kuri twe kuko bizatuma izi mbogamizi zivaho.”

Mukarurangwa Emerita we avuga ko kwangirika kw’iki ikiraro byateje ubwigunge abaturage ba Nyarurema bakenera kujya kwivuza ku Bitaro bya Gatunda.

Ati: “Twebwe twari twishimiye ko twegerejwe ubuvuzi aho twubakiwe ibitaro twari twarasezeranijwe n’Umukuru w’Igihugu ubwo yazaga kwiyamanariza inaha. Gusa kubera iki kiraro wakeneraga kujya kwivuza cyangwa utwaye umurwayi bikagusaba kujya kuzenguruka, ahantu wari bwishyure amafaranga 700 kuri moto bikagusaba 1500.”

Umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare Gasana Stephen, yavuze ko gusana icyo kiraro byakozwe ku bufatanye bw’abayobozi n’abaturage.

Yasabye abaturage gufata neza icyo kiraro kandi bagakora cyane kugira ngo bihaze mu biribwa kandi bagikoreshe basagurira n’amasoko.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
nsanzabera Jean de Dieu says:
Mata 5, 2025 at 6:39 pm

ariko Ikinyarwanda bazakica kugeza ryari koko? Ngo gusanurwa!!!! bavuga: gusana, gusanwa

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE