Rwamagana hafunguwe uruganda rukora inshinge zo kwa muganga

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana hafunguwe uruganda rw’inshinge rwa TKMD Rwanda Ltd na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin ku wa Kabiri tariki ya 1 Mata 2025.

Urwo ruganda, rukora inshinge zikoreshwa kwa muganga (syringes), ruherereye mu Cyanya cy’Inganda cy’Akarere ka Rwamagana, mu Murenge wa Mwulire.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yashimangiye ko uru ruganda ruzafasha mu gukomeza kugeza ubuvuzi kuri benshi kandi mu buryo bwizewe.

Yagize ati: “Ikibazo cyo gutegereza inshinge nticyari umwihariko wacu u Rwanda twenyine, ni ikibazo rusange cy’umugabane wacu, kuko zavaga hanze kandi aho bazikora na bo nta bushobozi bwo guhaza isoko ryose rizikeneye, ubu rero ibyo bibazo byose byakemutse; uru ruganda ruje kuba igisubizo ku Rwanda ndetse no ku Mugabane w’Afurika muri rusange.”

Uruganda rwa TKMD Rwanda Ltd rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y’ibihumbi maganatandatu na miliyoni 1 ku munsi umwe, rukaba rumaze gutanga akazi ku bakozi 110 aho 80% ari abagore, inshinge bakora zikaba zifite isoko mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika n’ahandi.

Uru ruganda ruherereye mu cyanya cy’inganda cya Rwamagana gifite inganda 18 zikora neza.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mata 2, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE