Nyagatare: Buguma isoko rito bubakiwe ryabarinze kunyagirwa

  • HITIMANA SERVAND
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare barema isoko rya Buguma, bavuga ko isoko bubakiwe ryababereye igisubizo kuko batakinyagirwa.

Abo baturage bavuga ko iryo soko bari bararisabye mu byifuzo bahaga ubuyobozi bwabo ngo kuko babangamirwaga no kuba imvura yabasanga mu isoko ikabangiriza.

Kuri ubu bashima ko icyifuzo cyabo cyumviswe bakubakirwa isoko ryatumye batandukana na za mbogamizi bahuraga nazo.

Karengera Thomas agira ati: “Iri soko rya Buguma ryaturinze gucuruza twanura buri munota mu bihe by’imvura kuko ritarubakwa imvura yatwangirizaga ibicuruzwa, abacuruza imyambaro ikandura ndetse n’imicururize igapfapfana no mu gihe cy’izuba nabwo imikungugu yabaga ari myinshi abantu bacururiza hasi ukabona ko hari umwanda.”

Yongeyeho ati: “Uyu munsi turashima ko Ibyo byarangiye aho ucuruza ufite ahantu heza hasakaye ushyira ibicuruzwa byawe, izuba ryava imvura yagwa akazi kagakomeza.”

Abatuye muri santere ya Buguma na bo bavuga ko iri soko ritarubakwa byababangamiraga, cyane iyo imvura yagwaga abariremye bagakenera kugama.

Mutunzi Elie yagize ati: “Uzi kuba imvura iguye buri muntu waremye isoko ashaka aho yugama. Byatumaga Abantu baza bakuzura mu ngo ku buryo niba hari Ibyo wakoraga bihagarara.Nyamara uyu munsi aho isoko ryubakiwe ni byiza cyane kuko n’iyo imvura iguye barakomeza bagakora, bityo natwe twaba dufite ibikorwa twibereyemo bidafite aho bihuriye n’isoko tugakomeza imirimo yacu. Navuga ko rero iri soko ari igikorwa remezo cy’ingenzi cyari gikenewe.”

Umuyobozi w’Akarere Ka Nyagatare Gasana Stephen avuga ko ubuyobozi bufite gahunda yo gukomeza kwegereza abaturage ibikorwa remezo.

Asaba abagezwaho Ibi bikorwa kubibyaza umusaruro no kubirinda ntibyangirike bareba.

Ati: “Hari byinshi Leta iri gukora. Byose biri mu neza y’abaturage. Mu Murenge wa Gatunda abaturage bakwiye kwishimira ko hashyizwe imbaraga mu kubagezaho ibikorwa remezo birimo iri soko rya Buguma, bubakiwe ibitaro byiza n’ibindi.Tubasaba rero kubibyaza umusaruro bikabafasha kwiteza Imbere no Kugira imibereho myiza. Ikindi babirinde ni ibyabo, ntibikangirike bareba.”

Abaturage b’i Buguma bavuga ko iri soko rimaze imyaka ibiri ryubatswe riri kubafasha mu bucuruzi bwabo, ikindi ariko ngo rikaba ryaragaragaje isura nziza muri iyi santere.

Iri soko ryifashishwa n’abaturage bo mu Mirenge ya Gatunda, Karama, Mukama ndetse n’abava i Kiyombe.

  • HITIMANA SERVAND
  • Mata 3, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE