Mu gihe Amerika ikangisha ibihano, u Burusiya bwijeje imikoranire

U Burusiya bwatangaje ko bukomeje gukorana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yuko Perezida Donald Trump avuze ko yarakaye kandi ko yanze Perezida Vladimir Putin.
Ubwo ibiro bya Perezida w’u Burusiya byatangaga igisubizo ku byatangajwe na Trump avuga ko ashobora no guhagarika ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, byagaragaje ko bishyigikiye ko umubano w’ibihugu byombi ukomeza.
Umuvugizi wa Kremlin, Dmitry Peskov yagaragaraje ko bakomeje gukorana na Amerika kugira ngo bubake umubano.
Yagize ati: “Dukomeje gukorana na Amerika, mbere ya byose kugira ngo twubake umubano wacu.”
Yavuze ko muri iki cyumweru nta gahunda yo guhamagarana hagati ya Putin na Trump ihari, ariko ko Putin yiteguye kuvugana na buri wese bibaye ngombwa.
Uko koroshya imvugo k’u Burusiya kuje nyuma yuko ku Cyumweru Trump yatangarije NBC News ko yarakajwe na Putin kuko yanze guhagarika imirwano ndetse agasagarira Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.
Abayobozi muri Amerika n’u Burusiya bamaze igihe mu biganiro bigamije guhagarika intambara, ariko Trump yakunze kunenga Zelensky ko adashaka ko irangira gusa aza kuvuga ko umupira uri mu biganza bya Putin kandi agiye kuba umuhuza.
Gusa uburakari bwa Trump bwaje nyuma yuko Putin atanze igitekerezo ko Ukraine ikwiye gushyiraho Guverinoma y’agateganyo na Perezida Zelensky agasimburwa.