Nyamasheke: Bababazwa n’uko kutagira sitade bituma impano zabo zipfukiranwa

Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke bababazwa no kutagira sitade y’imikino nk’ahandi mu tundi Turere, ibyo bikaba bituma impano z’urubyiruko zikomeza gupfukiranwa kandi bakeka ko zakabaye zitunze benshi bakomoka muri ako Karere.
Abaganiriye n’Imvaho Nshya, bavuze ko Akarere nk’aka gafite abaturage hafi 450.000 kagombye kugira sitade bidagaduriraho cyane cyane urubyiruko, bakanagira ikibuga cy’umupira w’amaguru nibura kimwe cyujuje ibisabwa, n’ibibuga bigishamikiyeho by’imikino y’intoki, n’ahagenewe imikino ngororamubiri.
Munyabarenzi Emmanuel uherutse kwitabira imikino y’Umurenge Kagame Cup, akinira ikipe y’Umurenge wa Nyabitekeri,yavuze ko kutagira aho bagaragariza impano n’aho bitoreza, biri mu bituma batsindwa muri ayo marushanwa.
Yavuze ko kutagira ibikorwa remezo by’imyidagaduro ari ikibazo ubuyobozi budakwiye kujenjekera kuko bidindiza iterambere ry’urubyiruko, bikanagira uruhare mu kutabona amahirwe yo kugira amagara mazi ashingiye kuri siporo n’imyitozo ngororamubiri.
Ati: “Ubu impano zacu zirapfukiranwa. Dufite ikibuga cyiza cyane hano ku Karere ariko ni igitaka gusa, mu mvura abantu bahinduka icyondo. Nta kipe ikomeye ishobora kuza gukinira hano, ni Imirenge gusa na bwo abayobozi n’abafana bakubakirwa amahema bareberamo umupira. Imvura iguye ari nyinshi ivanze n’umuyaga mwinshi ko nta n’amazu ari hafi aha yo kugamamo, abo bayobozi bakugama he? Birebweho dukeneye ibikorwa remezo bifatika bya siporo rwose.”
Umurerwa Chantal uvuga ko akina akanakunda imikino y’intoki, ati: “Nk’ubu ku rwego rw’Igihugu abakina Hand Ball abenshi ni ab’ino, ariko ino nta kipe nk’iyo dufite. Abakinnyi b’imikino ngororamubiri turabafite ariko bitoreze he ngo bagaragare mu ruhando rw’abandi? Biradushengura cyane tukabura uko tugira kandi izo mpano ni zo zakadutunze.”
Baganineza Jean Paul w’imyaka 41, uvuga ko yakiniye amakipe menshi yaba ayo mu mashuri yisumbuye, kaminuza n’amwe yo mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Avuga ko igihe kigeze ngo n’Akarere kabo kagire ibikorwa remezo bifatika mu mikino.
Ati: “Aka Karere gakwiriye Sitade ikinirwaho imikino inyuranye. Kutayigira bidindiza impano nyinshi n’ibyishimo by’abaturage. Ko tubuzwa kujarajara imvura iguye kubera inkuba, kuva kuri iki kibuga cya Nyamasheke kugera ahari inzu ubona urugendo ruhari? Nk’ubu imvura iguye itunguranye turi hano twabigenza dute?”
Anavuga ko kubura igikorwa remezo nk’iki mu Karere bishobora kuba biterwa n’uburyo abakayoboye bakunda cyangwa badakunda imikino.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, avuga ko kutagira sitade ari ikibazo gihangayikishije Akarere, no kuba bubaka amahema abayobozi bareberamo amakipe yakinnye abaturage bakicara ku musozi.
Yavuze ko nubwo ikibazo kigaragara ariko ubushobozi butaraboneka ngo ibyifuzo by’abaturage bihabwe agaciro, sitade ijyanye n’igihe yubakwe.
Ati: “Ntiturubaka Sitade nubwo dufite ibibuga bikinirwaho umupira, byiza rwose ariko turacyafute ikibazo cy’uko iyo habaye umupira abaturage babura aho bawurebera ngo banugame imvura n’izuba. Iyo byabaye twubaka amahema bakayugamamo ariko ntiyahaza abitabiriye bose, natwe tubona ko bidahagije.”
Avuga ko nubwo baba bahashyize n’ibindi byose bijyanye n’isuku n’isukura n’iby’ubuzima, hanakenewe sitade, ariko itakubakwa igihe ingengo y’imari itaraboneka.
Yavuze ko atakwizeza abaturage ko sitade iri mu igenamigambi rya vuba, ariko ko n’Akarere kakibona nk’ikibazo gikomeye, ati: “Bumve ko natwe tukibona nk’ikibazo gikwiye igisubizo cyiza, tugerageza ubuvugizi ngo kizakemuke igihe ingengo y’imari yacyo izabonekera.”
Avuga ko ibibuga bibiri byatunganywa ingengo y’imari ibonetse ari icyo ku Karere n’icyo mu Kirambo, nibura abareba umupira cyangwa ibirori bakagira aho bugama hatari mu mahema yubakwa uwo munsi hari imikino yarangira agakurwaho.


