Umutingito umaze guhitana 2000 muri Thailand na Myanmar

  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Nyuma y’iminsi itatu umutingito uri ku kigero cya 7.7 wibasiye Thailand, Myanmar n’u Bushinwa, hari kubarurwa  abantu 2000 umaze guhitana kandi bivugwa ko bashobora kwiyongera.

Kuri uyu wa Mbere, itsinda ry’abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi muri Myanmar barokoye  abantu bane barimo umugore utwite n’umukobwa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua byatangaje ko ubuzima bw’abo bantu bwarokowe mu rukerera nyuma y’uko ibihugu bituranye na Myanmar birimo u Buhinde n’u Bushinwa byoherejeyo abakozi, ibikoresho by’ubutabazi, kugira ngo batabare.

Kuri uyu  wa Mbere i Bangkok, Umurwa Mukuru wa Thailand, na ho bazindukiye mu bikorwa by’ubutabazi aho bifashishije imbwa zikomeje gushakisha abantu 76  bagwiriwe n’inyubako.

Guverineri wa Bangkok, Chadchart Sittipunt, yatangaje ko abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bakomeje imirimo kugira ngo harebwe ko hari uwarokoka.

Yavuze ko bishoboka ko hari abo akuka kaba kagitera nubwo inyubako zabagwiriye ari na yo mpamvu bari kwifashisha imbwa kugira ngo zerekane aho baherereye hakiri kare.

Nubwo hakomeje ibikorwa by’ubutabazi, ariko umubare w’abapfa ushobora gukomeza kwiyongera bitewe n’abashakishwa bakiri munsi y’ubutaka.

Umutingito wadutse ku wa Gatanu w’icyumweru gishize wasize usenye ibikorwa remezo birimo amashuri n’imihanda n’inzu zirenga 1500 zirangirika.

Umutingito wangije ibikorwa remezo bitandukanye
  • KAMALIZA AGNES
  • Werurwe 31, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE