Ingabo za RDF zirwanira ku butaka zasoje imyitozo y’amezi 4 

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Abasirikare babarizwa muri Brigade y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) zirwanira ku butaka basoje imyitozo ya gisiriare yo ku rwego ruhanitse baherewe mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe mu gihe cy’amezi ane.

Ibirori byo gusoza iyo myitozo byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, aho byayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga. 

Mu ijambo rye, Gen Muganga yashimiye abasoje imyitozo, ashimangira akamaro ko guhabwa imyitozo nk’iyo ibategurira kurinda ubusugire bw’Igihugu kandi bakanahangana kinyamwuga n’ibibazo by’umutekano bigenda bivuka. 

Yakomeje abashishikariza gukoresha neza ubumenyi n’ubuhanga bungukiye muri iyo myitozo, ahantu hose bazoherezwa kuzuza inshingano bashinzwe. 

Yabasabye kandi gukomeza kwimakaza ikinyabupfura nk’indangagaciro ihatse izindi mu rugendo rwo kugera ku mikorere myiza mu nzego zose z’imirimo. 

Abakoze iyo myitozo bungutse ubumenyi mu bijyanye no kumasha, uburyo bw’urugamba (tactics), kuyobora no gutegura urugamba, imikino njyarugamba, imyitozo ngororamubiri, n’imyitozo yo gukoresha kajugujugu mu bikorwa bya gisirikare. 

  • Imvaho Nshya
  • Werurwe 30, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Regis says:
Kamena 27, 2025 at 10:02 am

RDF kumutima

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE