Amavubi yanganyije na Lesotho mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi (Amafoto)

Ikipe y’igihugu ‘’Amavubi’’ yanganyije na Lesotho igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa Gatandatu wo mu itsinda C ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe 2025, kuri Stade Amahoro yari yuzuye 100% abafana ibihumbi 45.
Ni mu gihe kwinjira byari byagizwe ubuntu ku myanya isanzwe yishyuzwa 1 000 Frw na 2 000 Frw, naho ibiciro biragabanywa mu bindi byicaro bisigaye.
Amavubi yinjiye muri uyu mukino asabwa gutsinda kugira ngo agumane icyizere cyo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi.
Lesotho na yo yatsinzwe na Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu mukino uheruka ariko ishobora kunguka ayo manota atatu kubera ko Bafana Bafana yakinishije umukinnyi ufite amakarita abiri y’umuhondo.
Amavubi yakinnye uyu mukino adafite Kapiteni Djihad Bizimana wujuje amakarita abiri y’umuhondo.
Muri uyu mukino iminota 10 ya mbere amakipe yakiniriraga inyuma cyane, umupira ukinirwa hagati mu kibuga.
Ku munota wa 14’ Amavubi yabonye uburyo bw’igitego ku ishoti ryatewe na Kwizera Jojea mu rubuga rw’amahina, rikurwamo n’umunyezamu Moerane wa Lesotho.
Ku munota 23 ‘Lesotho yabonye uburyo bw’igitego cy’umupira Neo yatwaye Muhire Kevin, yinjira mu kibuga cy’Amavubi kugeza ageze ku izamu, ateye ishoti rishyirwa muri koruneri na Ntwari Fiacre itagize icyo itanga.
Kugeza ku munota wa 30’ Ikipe y’igihugu yakomeje yakinaga neza yakomeje gushaka igitego cyo gushimisha abafana ariko amahirwe akomeza kubura.
Ku munota wa 42’ Amavubi yahushije uburyo bw’igitego ku mupira wavuye kuri Muhire awuha Nshuti Innocent, na we yigira imbere awuha Kwizera winjiye mu rubuga rw’amahina, ashatse kuroba umunyezamu awukoraho ujya muri koruneri.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.
Mu igice cya kabiri, Lesotho yatangiranye impinduka Patrick Makateng na Fusi Matlabe basimbura Lemohang Lintsa na Rethabile.
Ku munota 58’ Amavubi yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na
Kwizera ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina rwa Lesotho, aroba umunyezamu wari wasohotse.
Kwizera ni na we waherukaga gutsinda Lesotho mu mukino ubanza wabereye muri Afurika y’Epfo, muri Kamena 2024.
Ku munota wa 76’ Umutoza w’Amavubi yakoze impinduka Hakim Sahabo asimburwa na Samuel Gueulette naho Rafael York asimbura Nshuti Innocent.
Amavubi yakinaga neza yashoboraga kubona igitego cyatsinzwe kabiri ku munota wa 78 ku mupira Rafael York yahaye Kwizera Jojea winjiye mu rubuga rw’amahina, ateye ishoti rikurwamo n’umunyezamu.
Ku munota wa 83’ Lesotho yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Fothoane ku mupira yatereye mu rubuga rw’amahina umupira mu rushundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego Amavubi yatatse ashaka igitego cy’itsinzi harimo umupira Mugisha Gilbert yinjiranye mu rubuga rw’amahina awuha Rafael awuteye ishoti, ufatwa umunyezamu wa Lesotho.
Umukino warangiye Amavubi anganyije na Lesotho igitego 1-1.
Indi mikino yabaye mu itsinda C; Benin yatsinzwe Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu gihe Nigeria yanganyije na Zimbabwe igitego 1-1.
Kugeza ubu itsinda riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13 ikurikiwe n’u Rwanda n’amanota umunani runganya na Benin ya gatatu, Nigeria ni iya Kane n’amanota arindwi, Lesotho ni iya gatandatu n’amanota atandatu mu gihe Zimbabwe ari iya nyuma n’amanota ane.
Iyi mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 izongera gukinwa muri Nzeri uyu mwaka.
Abakinnyi babaje mu kibuga ku mpande zombi
U Rwanda:
Fiacre Ntwali, Fitina Omborenga Mutsinzi Ange, Thierry Manzi (C) Claude Niyomugabo, Bonheur Mugisha, Kevin Muhire, Hakim Sahabo, Jojea Kwizera, Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert.
Lesotho:
Sekhoane Moerane (c) Malane Thabang Jonas, Rethabile Rasethunsta, Mkwanazi Motlomelo, Thabo Makhele, Matsau Lehlohonolo, Kalake Hlompho, Toloane Tsepo Joseph, Lemohang Linsta,Bereng Tsoarela na Neo Mokhachane.





Anonymous says:
Werurwe 25, 2025 at 10:22 pmAndika Igitekerezo hano