Musanze: Bamaze imyaka 13 basiragira ku ngurane z’ahanyujijwe amashanyarazi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gashake, Akarere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka 13 basiragira ku ngurane z’ibyangiritse ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi, bagasaba ubuyobozi kubafasha kwishyurwa.
Abo barueage bataka kuba batarahawe ingurane ni 58 bangirijwe imitungo irimo insina n’indi myaka inyuranye, ibiti by’imbuto ziribwa n’amashyamba.
Bavuga ko kuba badahabwa ingurane, byabashyize mu gihombo kigikomeje kuko badahwema gukora ingendo bajyanye icyo kibazo ku buyobozi bw’Akarere ka Musanze.
Uwamahoro Matayo, umwe mu bishyuza, avuga ko ubwo uwo muyoboro w’amashanyarazi wubakwaga bamwangirije imyaka ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 153.
Yagize ati: “Baraje babarura ibyacu batwizeza ko bazatwishyura ariko kugeza ubu amaso yaheze mu Kirere. Nkanjye banyangirije imyaka igizwe n’ibishyimbo ndetse n’ibigori hiyongeraho n’ishyamba. Uko ubuyobozi bw’Akarere budusuye tubugezaho iki kibazo, twifuza ko batwishyura kuko birimo kutugiraho ingaruka mu mibereho yacu.”
Mudaheranwa uvuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) cyamubaruriye bagasanga agomba kwishyurwa ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma yo kwizezwa ko azahabwa ingurane, Mudaheranwa yagiye muri banki afata inguzanyo kuyishyura bimubera ingorabahizi kuko amaso yaheze mu kirere.
Ati: “Kubera kwizezwa ko nzishyurwa byatumye njya gufata umwenda muri bagenzi banjye ngo umwana ajye ku ishuri bituma mba karyamyenda, banyangirije ibiti by’avoka bigera kuri 7. Byajyaga bimpa udufaranga nkatwifashisha abana bajya ku ishuri, ndifuza ko banyishyura kuko ibyangombwa nasabwaga byose narabitanze.”
Umukozi wa REG ishami rya Musanze Regis Batangana, avuga ko iki kibazo atakizi ariko ko agiye kugikurikirana.
Yagize ati: “Iki kibazo gishobora kuba kiriho ariko ntabwo nkizi, gusa ngiye kuganira n’abayobozi b’Umurenge nsabe urutonde rwabo ndebe niba barabariwe imitungo yabo ntibishyurwe, ndetse ndagera no muri One Stop Center, serivisi zishinzwe ingurane.”
Umuyobozi w’Akerere ka Musanze Nsengimana Claudien, na we avuga ko iki kibazo atari akizi ariko ko bagiye kugikurikirana.
Yagize ati: “Ubu tugiye kubiganiraho n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashaki turebe aho byaba byarapfiriye kugira ngo bamare iyo myaka yose batarahabwa ingurane, kuko buriya abaturage basaga 50 ni benshi kandi ni yo yaba ari umwe byaba bubabaje aramutse avukijwe uburenganzira bwe.”
Aba baturage bavuga ko baramutse bishyuwe ibyabo byangijwe byatuma babasha guhindura ubuzima kuko ayo mafaranga bazaba bayaboneye icyarimwe kandi aje kuziba icyuho basigiwe no kwangirizwa imyaka.
NGANGO TELESPHORE THADEE says:
Werurwe 25, 2025 at 10:23 amUbux Koko abo bireba,bategereje ngo President abanze abivugeho?
Yewe Kagame nacyenyere akomeze(Afunge mukanda) Aracyafite akazi pee!!!