U Rwanda rwohereje abaruhagarariye mu myitozo y’Ingabo zo muri EAC

Ku wa Gatanu , u Rwanda rwohereje abasirikare 150 n’abapolisi 36 mu myitozo ya gisirikare y’Ingabo n’abandi bemerewe gukoresha intwaro mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), irimo kubera i Jinja muri Uganda ku nshuro ya 12. Biteganyijwe ko izakorwa hagati y’italiki ya 27 Gicurasi na 16 Kamena 2022.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko iyo myitozo yo ku kibuga (Field Training Exercises/FTX) yiswe “Ushirikiano Imara 2022” irimo gukorwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwimakaza Amahoro, Umutekano n’Ituze mu guharanira ukwihuza k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.”
Intego nyamukuru y’iyo myitozo ni ukwimakaza gahuda y’ukwihuza kwa EAC binyuze mu guhuza imbaraga mu myiteguro y’ibihugu bigize uyu muryango n’ubufatanye mu bikorwa bihuza inzego z’umutekano uhereye ku basirikare, abapolisi abasivili ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bagira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano.
Maj Gen Wilson Gumisiriza, Umuyobozi w’Ishami rya Gisirikare rishinzwe Intwaro zigezweho n’Imodoka z’Intambara muri RDF, yibukije abasirikare ba RDF kwimakaza indangagaciro za RDF aho bagiye zirimo gukunda igihugu, ubutwari, kwihesha agaciro ndetse n’ubunyangamugayo, kandi ntibatezuke ku kinyabupfura mu gihe cyose cy’imyitozo.
Iyi myitozo y’ibyumweru bibiri yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu bitandatu bigize Umuryango wa EAC ari byo u Burundi, Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.
Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC buvuga ko iyo myitozo itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa hakurikijwe ingingo ya kabiri y’Amasezerano ya EAC arebana n’ubutwererane mu bya gisirikare.

Ni imyitozo ya gisirikare ibaye mu gihe kuri ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze kwemerwa nk’Umunyamuryango wa 7 wa EAC, aho byari byitezwe ko n’ingabo za FARDC ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano zagombaga kwitabira ariko ntibyakunze.
Indi ntego y’iyo myitozo ni ugutoza inzego z’umutekano zemerewe gukoresha intwaro ziturutse mu bihugu bigize uyu muryango wamaze kwandika amateka yo kuba ukora ku nyanja ebyiri (iy’u Buhinde n’iy’Atlantika).
Abahabwa imyitozo ni abasirikare, abapolisi n’abasivili n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye no gutegurira hamwe ubutumwa, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, guhugurwa ku buryo bwo gukumira no kurwanya ibiza, guhangana n’iterabwoba ndetse n’ubujura bw’uburyo bwose.
Iyo myitozo izakorwa hagamijwe kurushaho kubaka ubushobozi bw’ingabo zo mu Karere by’umwihariko mu bijyanye n’ubufatanye bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bikigaragara muri EAC.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC Hon. (Dr) Peter Mathuki, yavuze ko ibihugu byose bigize EAC byari byemeje ko bizitabira iyo myitozo i Jinja.
Dr. Mathuki yavuze ko umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo myitozo biteganyijwe ko uzaba taliki ya 3 Kamena, mu gihe uwo gusoza iyo myitozo uzaba ku ya 10 Kamena, ukazitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye bo mu Karere.
Imyitozo yaherukaga y’ubu bwoko yaherukaga kubera i Tanga, Akarere ka Muheza muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania mu kwezi k’Ugushyingo 2018.
Iyo myitozo iheruka yitabiriwe n’abasirikare ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu nzego zitandukanye nka Polisi, Inzego zishinzwe amagereza, izishinzwe abinjira n’abasohoka, inzego z’iperereza, izishinzwe kurwanya iterabwoba, izishinzwe ububanyi n’amahanga, abahagarariye inzego z’ubuzima, izishinzwe iterambere ry’umuryango n’abahagarariye Umuryango Utabara Imbabare (Croix Rouge).