Miliyari 2 Frw zashowe mu kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana mu Rwanda, (UNICEF Rwanda) na Guverinoma y’u Buyapani biyemeje kongera ubufatanye bashyira agera kuri miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda, muri gahunda zigamije gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza no guhangana n’indwara z’ibyorezo zikunze kwibasira cyane abatuye mu Turere dukora ku mipaka y’u Rwanda.
Ubwo bufatanye bwashimangiwe kuri uyu wa 17 Werurwe 2025, na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, na Lieke Van de Wiel uhagarariye UNICEF mu Rwanda, aho icyo gihugu cyongeye mu kigega miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse ubufatanye mu guhangana n’indwara z’ibyorezo zirimo ubushita bw’inkende n’izindi, bazafatanya no kwita ku isuku n’isukura, guhangana n’imirire mibi mu bana, guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kongerera imbaraga urwego rw’ubuzima.
Uwo mushinga witezweho kuzungukira abantu barenga 300.000 bo mu Turere dutandatu two ku mupaka w’u Rwanda dukunze kugarizwa n’ibyorezo n’ibiza turimo Nyamasheke, Rutsiro, Rusizi Rubavu, Nyabihu na Ngororero.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Isao Fukushima, yavuze ko bashyize imbere kurengera umutekano w’abantu kugira ngo barindwe hitabwa ku gaciro kabo.
Yagize atI: “Umutekano w’abantu ni wo u Buyapani bushyize imbere mu iterambere n’ubufatanye himakazwa ko abantu barindwa, bakabaho nta bwoba bwo kubura ubuzima kuko ari ab’agaciro. Hamwe na UNICEF, abantu bagizweho ingaruka bazafashwa barusheho kubaho mu cyubahiro bagomba.”
Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda Lieke Van de Wiel, yashimiye Guverinoma y’u Buyapani kubw’ubufatanye buzatuma ubuzima bw’abantu burengerwa binyuze mu guhangana n’imyuzure, isuku n’isukura n’ibindi bibugarije.
Yagize ati: “Ibi bazatuma ubuzima bw’ibanze bugaruka duhangana n’imirire mibi tunashyigikira isuku n’isukura, impanuka ziterwa n’ibiza ndetse n’indwara z’ibyorezo.”
Yongeyeho ko ku ikubitiro bizagirira akamaro abaturage 100.000 gusa mu buryo butaziguye abarenga 300.000 bakaba bazabyungukiramo; barimo abo muri utwo turere twibasiwe cyane cyane harengerwa ubuzima bw’abana.
Ubufatanye hagati ya UNICEF, u Buyapani na Guverinoma y’u Rwanda bumaze imyaka irenga 10 aho bafatanyiriza hamwe kubakira umuturage ubushobozi butuma abona iby’ibanze akeneye.


