RDF yasabye Congo kurekura abasirikare bashimuswe na FARDC

RDF yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe na FARDC ifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) rivuga ko ari nyuma y’ubushotoranyi bwa FARDC bwabaye taliki ya 23 Gicurasi 2022, aho yateye ibisasu mu Rwanda. Nyuma, ifatanyije na FDLR yagabye igitero ku Ngabo z’u Rwanda ku mupaka, ishimuta abasirikare 2 bari bari ku burinzi.
Abo basirikare bashimuswe umwe yitwa Cpl Nkundabagenzi Elysee mu gihe undi yitwa Pte Ntwari Gad.
U Rwanda rwari runaherutse gusaba ko hakorwa iperereza ryihuse rikozwe n’Urwego rushinzwe gukora iperereza ku bikorwa bya gisirikare mu Karere (EJVM), kugira ngo hamenyekane impamvu FARDC yateye ibisasu mu Rwanda ku wa 23 Gicurasi, bigakomeretsa abaturage bikangiza n’imitungo.
Hagati aho, RDC yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo zose Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere “RwandAir” yakoreraga muri kiriya gihugu zerekeza i Kinshasa, i Lubumbashi n’i Goma, ishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23.
Ni mu gihe kandi imirwano ikomeje gukaza umurego hagati ya FARDC na M23.