Kivu y’Amajyaruguru: Ikibazo cya Banki zifunze kigiye kubonerwa umuti

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwijeje ko ikibazo cya banki zidakora nyuma y’aho Umujyi wa Goma muri Teritwari ya Nyiragongo ugenzurirwa n’Ihuriro rya AFC/M23, hadashira igihe kidakemutse.
Byatangajwe na Manzi Ngarambe Willy, Visi-Guverineri ushinzwe ibijyanye na politiki, ubuyobozi, n’amategeko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abinyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025.
Yagize ati: “Ikibazo cy’amabanki ntikizamara igihe kinini kitabonewe igisubizo, igisubizo kiri mu nzira. Abaturage bagomba kugirira icyizere ibiganiro.”
Manzi, Visi-Guverineri, yagaragaje ko banki ziri mu bice bigenzurwa n’umutwe wa M23 zafunzwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Antoine Félix Tshisekedi.
Yagize ati: “Niba Tshisekedi arwanya mu by’ukuri ihuriro rya AFC/M23, kuki afunga banki zitarimo na konti zifite aho zihuriye na AFC/M23?”
Visi-Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Manzi, ahamya ko inkuru nziza ku baturage bari mu bice bigenzurwa na M23, hari igisubizo kigiye kuboneka kandi kikazahoraho.
Yavuze ko umutwe wa M23 wamaze kugaragaza ubushobozi bwayo bwo gukemura ibibazo bikomeye kandi ko ingero zitabarika zivugira.
Ati: “Ku batabizi, Congo ntiyigeze igira banki y’igihugu yayo bwite uretse gusa banki mpuzamahanga.”
Ibiro bya perezida wa Angola biherutse gutangaza ko intumwa za DR Congo n’iza M23 zizatangira ibiganiro bitaziguye by’amahoro ku wa Kabiri tariki 18 Werurwe 2025 i Luanda muri Angola.
Ni nyuma yo guhuza impande zombi kugira ngo zigera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo, nk’uko ibiro bya Perezida wa Angola byabitangaje mu itangazo biherutse gusohora.
