U Rwanda rugiye kwakira bisi 28 zikoresha amashanyarazi, zizagera ku 100 mu 2025

Ikigo Nyafurika gitanga Bisi zikoresha amashanyarazi (BasiGo) cyatangaje ko mu kwezi gutaha kwa Mata 2025, kizageza i Kigali bisi nshya 28 zikoresha amashanyarazi, kikanubaka sitasiyo ishobora gusharija imodoka 25 mu ijoro rimwe kuri Rwandex.
Ubuyobozi bwa BasiGo bwemeza ko izo bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizanywe mu Rwanda zirimo izizakora mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu byerekezo bihuza Kigali n’imwe mu mijyi yo mu Ntara.
Intego ni uko kugeza mu mwaka wa 2025, BasiGo izaba imaze kugeza mu Rwanda bisi nshya 100 nk’uko bikubiye mu mushinga watangiye mu kwezi k’Ukuboza 2023.
BasiGo ivuga ko yamaze kwakira ubusabe bwa bisi zisaga 360 mu bigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byo mu Rwanda bishyize imbere gahunda yo kuzisimbuza bisi zikoresha ibikomoka kuri peteroli.
Gusa icyo kigo cyari cyiyemeje kugeza mu Rwanda nibura bisi 200 bitarenze mu mpera z’umwaka ushize ariko ntibyaje gukunda kubera impamvu zitasobanuwe.
Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinze BasiGo Jit Bhattacharya, yagize ati: “BasiGo itewe ishema no kohereza mu Rwanda umubare munini wa basi zikoresha amashanyarazi mu Rwanda kugeza uyu munsi. Ukwiyemeza k’u Rwanda mu kubaka ubwikorezi burambye byaremeye abikorera ikirere kizima cy’ishoramari no guhanga ibishya mu bwikorezi butangiza ibidukikije.
Yakomeje ashimangira ko izo bisi nizigera mu Rwanda zizafasha u Rwanda kugeza taransiporo rusange ikoresha amashanyarazi kuri bose mu Gihugu.
BasiGo irimo kongerera ubushobozi sitasiyo yayo ya Rwandex, aho izaba ifite ubushobozi bw’umuriro wa MW1, ushobora gusharija bisi zitari munsi ya 25 mu ijoro rimwe.
Izo bisi zizakora nk’izindi zisanzwe aho abantu bazajya bishyura bakoresheje ikoranabuhanga kandi ibiciro bikaba bizakomeza kuba nk’ibisanzwe.
Ni igikorwa cyitezweho gutanga imirimo ku bashoferi, abashariza izo bisi, abazikora n’abazikorera ‘maintenance’ ndetse n’ibigo biziha ubwishingizi mu Rwanda.
Ubuyobozi bwa BasiGo buvuga ko bwiteguye kwagurira sitasiyo zisharija imodoka zikoresha amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Igihugu nubwo hataratangazwa ingano yazo.
Umuyobozi wa BasiGo mu Rwanda Doreen Orichaba, agaragaza ko nta mpungenge kuri bisi zikoresha amashanyarazi zerekeza mu Ntara kuko bakoze ubugenzuzi buhagije kandi bwagaragaje ko izi modoka zifite ubushobozi bwo kujyayo zikanavayo nta kibazo zigize.
Avuga ko bagiye mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo Musanze, Nyanza n’ahandi.
Ati: “Umwihariko ni uko hari imodoka igiye gutangira gukorera mu Ntara. Twatangiriye ku izajya iva Nyanza ya Kicukiro yerekeza i Bugesera kandi twarazigenzuye tubona ko bishoboka ko zakwerekeza mu Ntara zitandukanye no mu Turere dutandukanye.”
Ubuyobozi bwa BasiGo buhamya ko u Rwanda nirumara kwakira bisi 100 ruzaba rugabanyije nibura toni 3000 z’ibyotsi bihumanya ikirere buri mwaka.
Mu kwezi k’Ukwakira 2024, BasiGo yabonye inkunga ya miliyoni 24 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 33 z’amafaranga y’u Rwanda, zo gufasha kwagura ibikorwa byayo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Mu minsi ishize yafunguye uruganda ruteranya bisi rwitwa E9 Kubwa muri Kenya, rwitezweho guteranya bisi zisaga 1000 mu myaka itatu iri imbere.
Izo bisi zizaba zifite imyanya 54, zikaba zishobora gusharijwa mu gihe kiri munsi y’amasaha abiri gishobora gukoreshwa mu bilometero bigera kuri 400 ku munsi.
