Kigali: Imibiri 9,181 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe uyu munsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, yabonetse mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yiganjemo abiciwe mu Gahoromani mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro babarirwa mu 9,000.

Mu Gahoromani hegereye i Masaka ubushakashatsi bugaragaza ko abari intagondwa zo muri Leta ya Habyarimana Juvenal bashyize imbunda nini yahanuye indege yari imugaruye i Kigali ubwo yari atashye avuye mu masezerano y’Arusha muri Tanzania ku ya 6 Mata 1994.

Mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro iyo mibiri yabonetse mu Murenge wa Masaka n’indi yabonetse mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kane, abarokokeye muri ako gace bagarutse ku nzira y’umusaraba banyuzemo mbere na nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege abenshi muri bo babonye ibishashi byayo ihanurwa.

Mukantaganda Florence ni umwe muri bo, wavuze mu izina ry’abarokokeye mu Gahoromani barimo n’abafite ababo bashyinguwe kuri uyu wa Kane. Yavuze ko Jenoside yabaye amaze igihe ashakiye hafi yo mu Gahoromani, akaba yarapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi afite umwana w’ukwezi kumwe n’undi w’imyaka ibiri.

We n’abana be ni bo babashije kurokoka na bwo bigoranye cyane, haba mu muryango avukamo n’uwo yashakiyemo nk’uko yabigarutseho mu buhamya yatanze bwibanze ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe abo mu muryango we ndetse n’abaturanyi be.

Yashimiye Ingabo za RPA inkotanyi zamurokoye atagifite icyizere cyo kurokoka, none uyu munsi akaba yifitiye icyizere cyo kongera kubaho kubera ubuyobozi bwiza bushyira imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ndetse bukanabafasha abarokotse muri Jenoside yakorewe Abatutsi gukira ibikomere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yavuze ko uretse abo 9,000 babonetse mu Gahoromani nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari n’abandi 181 babonetse mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyarugenge.

Muri abo harimo bamwe babonetse mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) biherereye mu Murenge wa Nyarugenge, abandi baboneka mu Murenge wa Gitega no mu Murenge wa Mageragere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa

Meya Rubingisa yavuze ko kuba hakiboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 28 ihagaritswe n’Ingabo za FPR Inkotanyi, biri mu bikibangamiye urugendo rw’ubumwe b’ubwiyunge u Rwanda rwatangiye, asaba abafite amakuru y’ahakiri abishwe icyo gihe gutanga amakuru kuko kubashyingura mu cyubahiro biri mu bivura ibikomere ababo barokotse.

Yagize ati: “Twemeza neza ko gushyingura mu cyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubasubiza agaciro no gufasha komora ibikomere abacitse ku icumu rya Jenoside, kuko kudashyingura uwawe ari igikomere ubana na cyo ubuziraherezo. Ni na yo mpamvu dusaba abantu bataratanga amakuru, abayaduha nabi cyangwa bakayaduha ibice bazi aho abantu bacu bashyinguye cyangwa bajugunywe, kuyaduha neza kugira ngo tugende tubashaka tubashyingure mu cyubahiro.”

Yakomeje ashimangira ko Umujyi wa Kigali utazahwema kwibuka, kwifatanya n’imiryango yabuze abayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kubaherekeza mu rugendo rwo kwiyubaka, ashimangira ko urugendo rugikomeje rwo gushaka abambuwe ubuzima bahowe uko baremwe kugira ngo basubizwe agaciro bashyingurwa mu cyubahiro.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jean Damascène, yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guharanira kwibuka biyubaka, abasaba by’umwihariko kutazongwa n’uko hari abazi aho ababo biciwe cyangwa bajugunywe bagitsimbaraye badashaka gutanga amakuru.

Yabasabye gukomera no kubunamira batuje kuko ari bwo bazaba bimye urwaho ba bandi bashaka kubababaza binyuze mu kudatanga amakuru.

Ashingiye ku mibiri yabonetse muri CHUK, Minisitiri Dr. Bizimana yanenze byimazeyo abari abaganga n’inzobere mu buvuzi bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakica abari babagannye ngo babakize indwara zitandukanye.

Yavuze ko mu Mujyi wa Kigali habonetse Abadogiteri, Abaforomo n’abakozi mu bitaro 25 bahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba bari mu Badogiteri, Abaforomo n’abakozi bo mu bitaro 157 bahamwe n’icyo cyaha mu Gihugu hose.

Yagize ati: “Ubundi, ibitaro n’amavuriro ni ahantu abantu bajya bagiye gushaka ubuzima. Ni ahantu bavura, ntabwo ari ahantu bicira. Kuba rero abantu bariciwe mu mavuriro, mu bitaro, mu nsengero… icyo byerekana ni uko urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside byacengejwe mu byiciro byose by’Abanyarwanda; ni na ko kaga gakomeye u Rwanda rwagize.”

Dr. Bizimana kandi yaboneyeho gushimira Umujyi wa Kigali, ku gikorwa cy’ingirakamaro ushyiramo imbaraga buri munsi cyo kugira gushakisha no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Rugero Paulin waje ahagarariye Umuryango Ibuka, uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, na we yakomeje abafite ababo bashyinguwe uyu munsi n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bari hose mu Rwanda no ku Isi, abasaba kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagahora baharanira kwiyubaka.  

Ingabire Claire (ufashe indangururamajwi iburyo) yashimiye Leta y’u Rwanda mu izina ry’Imiryango yabonye imibiri y’ababo ishyingurwa uyu munsi
Rugero Paulin waje ahagarariyeUmuryango Ibuka
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Bizimana Jea Damascène
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE