Nyagatare: Bishimira ko begerejwe serivisi z’ubuvuzi mu ivuriro rya Gakagati

Abaturage batuye mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko bishimira ibikorwa remezo Leta igenda igeza muri aka gace kahoze ari ishyamba, cyane bagashima kuba barubakiwe ivuriro ribafasha kubona serivisi z’ubuvuzi hafi.
Abo baturage bavuga ko mu myaka yatambutse ubwo bazaga gutura muri ibyo bice bagorwaga cyane no kubona ubuvuzi.
Kugera kwa muganga byabasabaga kugenda ibilometero hafi 30 kugira ngo bagere ku kigo nderabuzima cya Bugaragara.
Ni urugendo rwabagiragaho ingaruka zitandukanye zirimo gutakaza amafaranga menshi ndetse no kuba hari ababura ubuzima kubera kutabona ubushobozi bwo kugerayo.
Bitandukanye nuko bimeze uyu munsi kuko bubakiwe ivuriro hafi.
Mukamunana Drocelle ati: “Kera twaravunikaga, kugera kwa muganga byadusabaga gutega moto ndetse kujya kwivuza ukabanza kubitegura ukabishakira amatike ndetse n’impamba. Byari ingorane cyane ku bagore batwite kuko inda igufashe nijoro ntibyari gukunda kujya kwa muganga kuko inzira zarimo imbogo n’izindi nyamaswa.”
Akomeza agira ati: “Kuri ubu ariko byaroroshye Turashimira Leta yaduhaye iri vuriro kuko igihe umuntu agize ikibazo cy’uburwayi ahita agana kuri iri vuriro ryatwegerejwe akavurwa. Iyo ari ibikomeye imbangukiragutabara ishobora kuza kugufata cyangwa ukaba witabwaho mu gihe utaroherezwa mu ivuriro ryisumbuye.
Musabyimana Venuste na we ati: “Navuga ko ibi ari ibyiza umuturage ubwe atashobora gusobanura, kuko ubusanzwe aha hari kure y’ikigo nderabuzima, ariko kuri ubu navuga ko ikintu icyo ari cyo cyose gikenerwa turi kukigezwaho. Iri vuriro ikindi ryadufashije ni uko ryatumye nta mubyeyi inaha ukibyarira mu rugo nkuko byari bisanzwe.”
Murekatete Ruth na we agira ati: “Ni ukuri turishimira uko twitaweho n’ubuyobozi bwiza. Uwageze aha mu myaka 15 ishize ntiyakekaga ko ibi bizashoboka. Twahitaga mu ishyamba ndetse abantu bakumva ko ubuzima bwaho butazahinduka aho mu rwego rwo kwivuza akenshi twakoreshaga imiti y’ibishaka kuko nta bundi buryo bwari buturi hafi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho Myiza, Murekatete Juliette avuga ko amavuriro nk’aya ari gukwizwa hirya no hino mu Karere, aho afasha abaturage.
Yagize ati: “Iyi ni gahunda ya Leta yo kwegereza ubuvuzi abaturage, aho biri no mu myanzuro yagiye iva mu mwiherero w’Abayobozi Bakuru b’Igihugu, ahemejwe ko nibura buri Kagali kajya kagira ivuriro ry’ingoboka. Ubu rero turi kubigeraho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage, kuko hari naho bayubaka ubuyobozi bukaza bubazaniye ibikoresho n’abakozi.”
Asaba abaturage kwitabira gukoresha ayo mavuriro bivuza ku gihe.
Akarere ka Nyagatare karimo ibitaro 2, ibigo nderabuzima 20 n’amavuriro y’ibanze agera kuri 84.