Tour du Rwanda: Abanyarusizi banyuzwe n’igitaramo cya Senderi na Mico

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Abatuye i Rusizi bishimiye igitaramo cyagaragayemo umuhanzi Senderi International Hit na Mico The Best mu ijoro ryakeye aho bataramiye abakunzi babo mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ni igitaramo cyabereye muri imwe mu nzu nini zakira abahanzi mu Mujyi wa Kamembe mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, aho kwinjira byasabaga kwishyura 5 000 Frw.

Mahoro Julienne witabiriye iki gitaramo yavuze ko yishimiye kubona umuhanzi Senderi ku rubyiniro akaririmba indirimbo uyu Mahoro asanzwe akunda.

Yabwiye Imvaho Nshya ko byari ibirori kubona n’abanyamahanga bitabira iki gitaramo bikagera Saa saba batekanye mu Karere ka Rusizi kandi ngo n’u Rwanda ruratekanye ntawe ubishidikanyaho.

Ati: “Nabonye Senderi nishimye nanyuzwe n’indirimbo ze cyane ko ari ubwa mbere narimubonye kandi nkabasha no kumusuhuza.

Ikindi ni uburyo nabonye hari n’abanyamahanga bitabiriye Tour du Rwanda bakomoka mu Bubiligi nabo bitabiriye igitaramo kandi batekanye. Nta banga ririmo hano hari umutekano ndetse no mu Rwanda hose.”

Musabende Eugène yabwiye Imvaho Nshya ko bishimiye gutaramirwa n’abahanzi barimo Senderi na Mico, kuri bo ngo irushanwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda rijye rihora rigera mu Karere ka Rusizi nk’Akarere kari karahejwe mu myaka ya kera.

Senderi akigera ku rubyiniro yahereye ku ndirimbo Muri hehe, Ibidakwiriye nzabivuga, Twaribohoye.

Ikiganiro gito yahaye Imvaho Nshya yavuze ko yishimiwe cyane muri ibi bihe bya Tour du Rwanda kandi yagize umwanya wo guhura n’abafana be.

Ati: “Nishimiye uko nakiriwe hano mu Karere ka Rusizi kandi nkagira umwanya wo gutaramira abafana banjye.

Mu Karere ka Rubavu ni ho hantu nakiriwe neza birushijeho kandi ku buryo budasanzwe, mu Karere ka Musanze wabonaga ko abafana bishimye cyane. Ni ukuvuga ntegereje kureba uko i Huye kandi nariteguye.

Navuga ko mfite amatsiko menshi y’uko biri bugende kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025 mu Mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo.”

Mico The Beste wageze ku rubyiniro Saa Sita n’iminota mirongo itanu (00h50′) ku ikubitiro yaririmbye indirimbo yamenyekanye cyane ‘Twembi, Igare, Umutaka, Umunamba (indirimbo yatuye umwe mu bayobozi b’uruganda rwenga inzoga), Twivuyange, Inanasi n’izindi.

Aba bahanzi bataramiye abanyarusizi mu gihe agace ka Gatanu k’isiganwa mpuzamhanga ry’amagare rizenguruka igihugu, byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025 rihagurukira mu Karere ka Rusizi ryerekeza i Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Umuhanzi Mico The Best

Amafoto: Internet

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 28, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE