Nyamagabe: Bari bazi indwara zitandura zirwara abakire ari na bo bazipimisha

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 27, 2025
  • Hashize amezi 6
Image

Bamwe mu batuye Akarere ka Nyamagabe by’umwihariko mu Murenge wa Mbazi, bavuga ko batari bazi ko indwara zitandura ari ngombwa kuzipimisha, kuko bazifataga nk’indwara zifata abakire.

Umwe mu bahatuye avuga ko indwara zitandura yari azi ko zirwara abakire ndetse ko  kuzipisha bitamureba n’ubwo kuri ubu yamaze kubisobanurirwa ko ntawe utazirwara.

Ati: “Jyewe nk’umuhinzi ubusanzwe numvaga ko indwara ya diyabete, iy’umuvuduko ukabije w’amaraso ari indwara zifata abakire, ku buryo ntari nzi ko kuzipimisha bifite akamaro. Gusa kuri ubu ndashimira ubuyobozi bwadufashije tugasobanukirwa akamaro ko kuzipimisha n’uburyo bwadufashije kumva ko ziriya ndwara zitandura zitarobanura, umuntu uwo ari we wese ashobora kuzirwara”.

Mugenzi we na we utuye mu murenge wa Mbazi mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko we Atari azi indwara zitandura ku buryo no kuzirinda atabikoraga.

Ati: “Ashwi da! Nonese nakwisuzumisha indwara ntazi, dibabete n’umuvuduko w’amaraso ko ari ubwa mbere nabyumvishe. Rwose niberagaho ndi mu buhinzi bwanjye iby’izo ndwara ntabwo ntabyitaho kuko nari nzi ko zirwara abarya amafiriti ya buri munsi. Gusa ubu nazisobanuriwe n’ubuyobozi kandi namenye ko kuzipimisha ari ngombwa ahubwo ubuyobozi buzegere n’abandi baturage kuko hari abatazizi, batanazitaho nyamara baratubwiye ko zishobora no kwica.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza, Uwamariya Agnes avuga ko kuba abatuye aka Karere barasobanukiwe ko indwara zitandura buri muntu wese yazirwara, ari umusaruro wavuye mu bukangurambaga, bwakozwe amezi arindwi.

Ati: “Gusobanurirwa n’indwara zitandura ni umusaruro wavuye mu bukangurambaga twakoze mu mezi arindwi ashize bwasobanuraga indwara zitandura n’uburyo bwo kuzirinda harimo no kuzipimisha, kandi n’ubu dukomeje kwigisha abatuye aha iwacu muri Nyamagabe kwirinda indwara zitandura kuko ntawe zagenewe buri wese yazirwara”.

Avuga ko Ubukangurambaga ku ndwara zitandura mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025 bwakozwe amezi 7 guhera mu kwezi kwa Nyakanga 2024 kugeza Mutarama 2025, bukaba bwibanze ku cyiciro cy’abakunze kwibasirwa n’indwara zitandura barimo abagore bari hejuru y’imyaka 35 n’abagabo bafite cyangwa barengeje imyaka 40 basaga ibihumbi 107, aho bashishikarijwe no kwirinda itabi kuko ryaba intandaro.

Abaturage bamaze gusobanukirwa ko buri wese ashobora kurwara indwara zitandura
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Gashyantare 27, 2025
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE