RDC: Kiliziya Gatolika yamaganye itotezwa rikorerwa abavuga Igiswahili

Ihuriro ry’Abasenyeri ba Kiliziya Gatolika (CENCO) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, ryatangaje ko ryamaganye ivangura n’itotezwa rikorerwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw’igiswahili mu Murwa mukuru wa Kinshasa.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ihuriro ry’Abasenyeri rivuga ko bibabaje kubona Abanye-Congo batoteza bagenzi babo kubera ko bavuga ururimi rw’Igiswahili mu gihe uru rurimi ari rumwe mu ndimi Enye zivugwa muri Congo.
Kiliziya Gatolika muri Congo ivuga ko ibabajwe no kubona bamwe mu bayobozi b’amadini n’abanyapolitiki bakoresha imvugo zitanya abenegihugu ndetse zikabiba urwango rukorerwa Abanye-Congo kubera gusa inkomoko yabo n’ururimi rwabo.
Hari amakuru avuga ko abarimo gukorerwa itotezwa mu Mujyi wa Kinshasa ngo babakekaho kuba Abanyarwanda.
Ihuriro ry’Abasenyeri ryanatanze impuruza ku ivangura rishobora gutuma habaho amakimbirane hagati y’amoko bityo Leta ikungukira muri ako kavuyo.
CENCO yagize iti: “Turasaba Guverinoma gufata inshingano zayo zo kurinda abaturage bose b’Abanye-Congo no kubaha uburyo bw’imibereho myiza no kubanisha neza amoko yose muri RDC.”
Ihuriro ry’Abasenyeri Gatolika muri Congo rirahamagarira amoko yose agize iki gihugu kureka kubabaza bene wabo biturutse ku bigisha ivangura no gushaka kwirukana abavuga Igiswahili aho bakomoka mu Burasirazuba bwa Congo.
Kiliziya Gatolika isaba Abanye-Congo gufatanya bakakira mu miryango yabo abavandimwe bavanywe mu byabo n’intambara.
Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga kuva mu minsi mike ishize, agaragaza ko bamwe Banye-Congo bavuga Igiswahili mu Mujyi wa Kinshasa bakorerwa iyicarubozo barikorerwa na benewabo b’Abanye-Congo.
Ni mu gihe kandi imirwano ihanganishije ingabo za AFC/M23 n’ingabo za Guverinoma n’indi mitwe bifatanyije nka FDLR, Wazalendo, Abacanshuro n’indi mitwe, ikomereje muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Kalehe na Fizi aharwanira umutwe wa Twirwaneho.