TduRwanda2025: Polisi yasabye abafana kwirinda icyabangamira isiganwa ry’amagare

Kuva ku Cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025, mu Rwanda hazatangira isiganwa Mpuzamahanga ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro ya 17 rizabera mu Turere dutandukanye tw’Igihugu.
Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda kwirinda ikintu cyose cyabera imbogamizi iri siganwa rizazenguruka u Rwanda, mu Turere 23, ahareshya n’ibilometero 804.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yasabye abafana kuzashyigikira irushanwa mu ituze n’umutekano birinda icyabangamira abasiganwa cyangwa kikabateza impanuka.
Yagize ati: “Isiganwa ry’amagare iyo riba nk’uko tubibona no ku yindi mikino isanzwe ihuza abantu, haba hari abafana benshi baryitabiriye, aho usanga ku mihanda hari umubare munini w’abantu baryishimiye, aho rinyura mu mijyi, amasanteri y’ubucuruzi no mu bice by’icyaro hirya no hino mu gihugu.”
Yakomeje ati: “Turasaba abazaba bari ku mihanda bakurikirana isiganwa, guhagarara ahitaruye inkengero z’umuhanda, kwirinda gusiga abana bato bonyine hafi y’umuhanda no kwirinda kwambukiranya umuhanda mu gihe amagare n’ibinyabiziga bigize isiganwa byatangiye gutambuka kuko abakinnyi bakoresha umuvuduko uri hejuru ushobora kutamenya igihe bakugereyeho.”
Impinduka ku ikoreshwa ry’imihanda izifashishwa n’isiganwa
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko imihanda imwe n’imwe izaba ifunze ku rujya n’uruza mu gihe ikoreshwa n’abasiganwa, asaba abatwara ibinyabiziga kuzihanganira izi mpinduka.
Yavuze ati: “Imihanda imwe n’imwe izafungwa by’igihe gito kugira ngo isiganwa ribashe kugenda neza. Abazaba bayikoresha barasabwa kuzategereza bihanganye kugeza igihe yongeye kuba nyabagendwa cyangwa bagakoresha indi mihanda iyishamikiyeho bazerekwa n’abapolisi bazaba bahari.”
Muzakomeza kugezwaho amakuru mashya buri munsi, yerekeranye n’imihanda izaba ifunze by’igihe gito kubera isiganwa, binyuze ku mbuga zitandukanye za Polisi y’u Rwanda.