Iyari Kigali Arena yahindutse BK Arena, hishyuwe miliyari 7 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bwa BK Group Plc bwatangaje ko butewe ishema no kuba izina rya Banki ya Kigali (BK) rigiye ku ry’inyubako ya mbere y’imyidagaduro igezweho mu Rwanda rikaba n’ihuriro ry’imikino muri Afurika, icyari kimenyerewe nka Kigali Arena kikaba cyahindutse BK Arena.

Izo mpinduka zabaye mu gihe Ikigo BK Group Plc cyishyuye miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika (miliyari zisaga 7 z’amafaranga y’u Rwanda) kugira ngo ikirango cy’izina ryacyo mu mpine gishyirwe ku nyubako yahoze ari Kigali Arena mu gihe cy’imyaka itandatu.

Abantu batandukanye baba abo mu Rwanda no mu mahanga bashimye icyo gikorwa cy’ubufatanye bugamije gushyigikira urubyiruko binyuze muri siporo, imyidagaduro no mu iterambere ry’urwego rw’imari muri rusange.

Umuyobozi Mukuru wa  BK Group Plc Dr Diane Karusisi, yagize ati: “Dutewe ishema no kubona izina ryacu kuri BK Arena binyuze muri ubu bufatanye hagati ya QAVS (QA Venues Solutions) na Guverinoma y’u Rwanda. Muri BK Group Plc dukomeje gufata ingamba zitandukanye zidufasha kurushaho kwegera abakiliya bacu, bityo uyu munsi dutangiye ubufatanye buzarushaho gushyigikira umwanya wa BK Group mu Rwanda no ku Mugabane w’Afurika.”

Yakomeje ashimangira ko ubwo bufatanye buzanorohereza abafana ba siporo n’imyidagaduro kuryoherwa n’ubunararibonye bw’akataraboneka mu mikino n’imyidagaduro hanimakazwa ukwishyura serivisi zinyuranye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa QA Venues Solutions Kyle Schofield, yavuze ko ubu bufatanye bugiye kongera siporo, inama n’ibindi bikorwa bibera i Kigali, byaba ibyo mu Rwanda no mu ruhando mpuzamahanga.

Inyubako ya BK Arena imaze kumenyerwa by’umwihariko mu kwakira imikino mpuzamahanga ya Basketball na Volleyball, ikaba inafite umwihariko w’ikoranabuhanga rigezweho ryazanywe na QAVS mu kwimakaza ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, amahurino, ibirori n’inama zitandukanye.

Yubatswe ndetse inuzura mu mwaka wa 2019, ikaba yaragenewe kwakira ibikorwa bya siporo n’imyidagaduro (concerts) bitandukanye, inama, ibirori, imyiyereko y’ubwiza, imyiherero, inama z’ibigo biyandukanye n’amahugurwa y’abatoza mu mikino inyuranye.

Iyi nyubako ifite uruhare rukomeye muri gahunda ya Guverinoma yo kwimakaza iterambere ry’ubukerarugendo bwibanda ku kwakira ibiganiro, inama mpuzamahanga n’ibikorwa bitandukanye (MICE), cyane ko ari ryo huriro ry’imikino rya mbere rinini muri Afurika y’Iburasirazuba rifite ubushobozi bwo kwakira abarenga 10,000..

Yubatswe mu buryo bugerekeranye inshuro enye, ku buyaka bungana na metero kare 20,000. Iyi nyubako ifite ibyicaro umunani byagenewe abakomeye gusa (VIP) bafite n’aho binjirira hatandukanye, umwanya wahariwe kwamamaza n’abaterankunga, ahantu hatandukanye hagenewe amahuriro rusange, ibyumba bitandatu byo guhinduriramo, ahantu hahariwe gukorera imyitozo (fitness center), ahagenewe itangazamakuru n’icyumba cyagenewe gukorerwamo ikiganiro n’abanyamakuru, icyumba gicungirwamo umutekano w’inyubako n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc Dr. Diane Karusisi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE