Itsinda ry’Ingabo z’u Bufaransa ryasuye u Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 24 Gicurasi 2022, ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwakiriye itsinda ryoherejwe n’Ingabo ry’u Bufaransa riri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Iryo tsinda riyobowe na Col François De Jabrun ryakiriwe n’abasirikare b’u Rwanda bayobowe n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda Brig Gen P Karuretwa.
Uruzinduko rwabo ruje rukurikira urw’akazi rw’iminsi ine Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura aheruka kugirira i Paris guhera taliki ya 14 Werurwe 2022, akaba yarakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa Gen Thierry Burkhard.
Abo bagaba b’ingabo z’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku kunoza ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bufaransa mu bya gisirikare ndetse no ku miterere y’umutekano muri Afurika yo hagati ndetse n’iy’Iburengerazuba.
Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yo yemeje ko ibyo biganiro binagamije kuzahura umubano w’ingabo z’ibihugu byobi no kurushaho gushyigiira ubufatanye mu nyungu zifitiye akamaro ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko Gen Kazura yaherekejwe n’abandi basirikare bakuru batatu bo mu Ngabo z’u Rwanda ari bo Brig. Gen Patrick Karuretwa, Brig Gen Vincent Nyakarundi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Col. Jean Chrysostome Ngendahimana uyobora Ishami ry’imyitozo n’ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda.

Imigenderanire y’inzego za gisirikare ku mpande zombi kandi ishimangira inambwe ishimishije imaze guterwa mu kwimakaza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi mu nzego zose.
Impinduka zagaragaye nyuma y’uko Emmanuel Macron uyoboye iki gihugu muri manda ebyiri zikurikiranye agaragaje ubushake mu kwemera uruhare rw’u Bufaransa mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubyutsa umubano ushingiye ku kuri n’ubwuzuzanye.
Ubwo bushake bwagejeje ku ruzinduko Perezida Macron yagiriye i Kigali ku nshuro ye ya mbere muri Gicurasi 2021 aho yamaze iminsi ibiri.
Hari kandi raporo yasohotse yitiriwe ‘Duclert’ yacukumbuye uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagaragaje ko hari amakosa u Bufaransa bwakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yongereye ubukana umugambi n’ishyirwa mu bkorwa ryayo.
Ibi byakomeje kugaragaza ko umubano w’u Rwanda n’ u Buransa ushobora kuba mwiza ariko bishimangirwa n’uko ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi rukaba rushyinguyemo abarenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ijambo rikomeye rikubiyemo no kwemera uruhare rw’u Bufaransa.
Bitandukanye n’ibyo abamubanjirije kuyobora u Bufaransa bakunze gutangaza mu myaka 27 yaranzwemo umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, Perezida Macron yemeye uruhare rw’igihugu cye anagaragaza ko kurwemera ari ugukomeza gutanga ubutabera kandi ari igikorwa cy’ubutwari.
Icyo gihe yagize ati “Kwemera aya mateka n’uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse.”
Nyuma y’uruzinduko kandi Perezida Macron yahise ashyiraho umuntu ushinzwe gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bacyidegembya dore ko hari n’abakiri mu bufaransa.
Kugeza ubu umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza, cyane ko hagiye habaho ibiganiro bitandukanye bigamije gusasa inzobe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
U Bufaransa kandi buherutse guhagarika iperereza ryakorwaga ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana ndetse n’ibirego byaregwaga bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda biteshwa agaciro.