Musanze: 735 bari abarwanyi basoje amasomo abasubiza mu buzima busanzwe

Mu Kigo cya Mutobo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare giherereye mu Karere ka Musanze, habereye umuhango wo gusubiza mu buzima busanzwe abagera kuri 735 bahoze ari abarwanyi mu mitwe itandukanye yo mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abo mu miryango yabo.
Iki kikaba ari icyiciro cya 67. Mu gihe gisaga imyaka 2 bamaze mu Kigo cya Mutobo, bahawe amasomo menshi abategurira gusubira mu buzima busanzwe ndetse n’amasomo y’ubumenyingiro azabafasha kujya ku isoko ry’umurimo.
Bigishijwe uburere mboneragihugu ndetse n’imyuga irimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi, ijyanye n’ amashanyarazi n’iyindi. Abahize abandi mu masomo bahawe impamyabushobozi y’ubumenyingiro.
Ubwo basozaga aya masomo uyu munsi ku wa 24 Gicurasi 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko zimwe mu ntego z’urugamba rwo kubohora Igihugu harimo guca ubuhunzi, ari yo mpamvu hashyizweho iyi gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe kugira ngo ishyire mu bikorwa iyo ntego.

Yashimiye abasubijwe mu buzima busanzwe ku mahitamo bakoze yo kugaruka mu Gihugu cyababyaye, aho yaboneyeho kubasaba kuzakoresha neza impamba y’ubumenyi bahawe, barushaho kwinjira muri gahunda y’ubumwe bw’Abanyarwanda no kwimakaza “Ndi Umunyarwanda”.
Yasabye umuryango nyarwanda kwakira aba barangije amasomo. Yijeje ubufatanye abarangije amasomo, kuko aho basubiye mu miryango yabo hari inzego z’ibanze kandi zikora neza, bakazafatanya muri gahunda zose z’iterambere.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera Abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe (RDRC) Nyirahabineza Valérie yashimiye abayobozi bakuru b’Igihugu kuba barashyizeho gahunda y’izi nyigisho zihabwa abahoze mu mitwe yitwaje intwaro. Anashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu nzego zitandukanye hamwe n’abarangije inyigisho ku murava bagaragaje.
Abarangije amasomo yabasabye ko aho bagiye mu turere bavukamo bakomeza kuba umusemburo w’iterambere.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille na we yabasabye kutazatezuka ku nzira yo guhinduka abantu bazima bafatanya n’abo basanze gukomeza kubaka Igihugu.
Mu izina ry’abasubijwe mu buzima busanzwe, Col Gatabazi Joseph yashimiye Ubuyobozi bw’Igihugu, burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uburyo bakiriwe bakanitabwaho mu gihe bari bamaze mu Kigo cya Mutobo.
Yijeje ko amasomo bahawe ari umusingi ukomeye mu buzima busanzwe bagiye kwinjiramo kandi ko bazarangwa n’imyitwarire myiza mu bice bitandukanye bazaba baherereyemo, biteguye gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka Igihugu.
Col Gatabazi yavuze kandi ko iminsi bamaze muri kiriya kigo itababereye imfabusa, kuko bahungukiye byinshi, birimo imibereho myiza n’ubumenyi buzatuma binjira ku isoko ry’umurimo.









