Abanyeshuri bo muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Stockholm basobanuriwe amateka ya Jenoside

Ambasaderi w’u Rwanda muri Suède, unareberera inyungu zarwo mu bihugu birimo Norvège, Finland, Danemark na Iceland, Dr Diane Gashumba, yasobanuriye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Stockholm muri Suède amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ambasade y’u Rwanda yashimiye ubuyobozi bw’ishuri na Morgan umwe mu banyeshuri ba International School of Stockholm Region (ISSR) wahisemo kwandika ku Rwanda ariko akabanza gushaka gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze ari twitter, Amb Dr Gashumba yagaragaje ko abanyeshuri bari banyotewe no kumva buri kimwe cyose; u Rwanda rwa mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare rw’Abakoloni n’urw’Umuryango mpuzamahanga, uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe, aho igihugu gihagaze uyu munsi n’impamvu Umuryango Mpuzamahanga wananiwe guhagarika Jenoside.
Yagize ati: “Kuri icyo kibazo, igisubizo cyanjye nuko twabaye mu Isi y’uburyarya aho inyungu z’umuntu ziza ku mwanya wa mbere kuri bamwe mu bayobozi n’inzego zimwe na zimwe hatitawe ku ngaruka z’ubuzima bw’abantu.
By’amahirwe, Isi ifite abantu b’intwari banze ikibi nka Perezida Paul Kagame n’Umuryango FPR Inkotanyi wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda kandi ugaharanira uburenganzira bungana kuri bose.”
Amb Dr Gashumba yagaragarije abanyeshuri ba Kaminuza Mpuzamahanga ya Stockholm amwe mu mazina y’abantu bagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga.
Urugero ni urw’umusirikare w’Umunya-Senegale, Cpt Mbaye Diagne, wari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Rwanda, Umunya-Canada Gen Romeo Dallaire, uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya Botswana, Ketumile Masire, Umunya-Suède Ingvar Carlsson, uwahoze ahagarariye Repubulika Nigeria mu Rwanda, Ibrahim Gambari na Karel Kovanda wari uhagarariye Repubulika ya Czech mu Rwanda.
Aba ngo ni bamwe mu bagiye batanga imbuzi ku kanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Abibumbye kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi n’ingaruka zayo ariko Umuryango Mpuzamahanga ukabyirengagiza.
Uku kurebera k’Umuryango Mpuzamahanga byatumye Abatutsi basaga miliyoni bicwa bazize Jenoside.
Amb Dr Gashumba yaganirije abanyeshuri bo muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Stockholm mu gihe habura amezi agera kuri Abiri ngo u Rwanda n’Isi bibuke ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.