Abantu 58.000 biyandikishije muri gahunda y’ishimwe ritangwa na RRA

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Kuva umwaka ushize hashyizweho itegeko rigenera ishimwe umuguzi wa nyuma wese wasabye inyemezabuguzi ya EBM, bityo agahabwa ishimwe ringana na 10% by’umusoro nyongeragaciro by’iyo fagitire.

Hashyizweho uburyo umuguzi wa nyuma ashobora kwiyandikisha muri iyo gahunda y’ishimwe, uko agenda asaba fagitiri, ishimwe rye rikagenda ryiyongera.

Ibyo bikorwa ari uko umuguzi wa nyuma yiyandikishije kandi agasaba fagitiri ya EBM ahantu hose aguriye bityo ikandikwa ku nimero ye ya telefoni.

Ikiganiro Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 06 Gashyantare 2025, cyagaragaje ko umubare w’abo giha amashimwe ukiri muto cyane.

Uwitonze Paulin, Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, yavuze ko habarurwa abantu hafi 58 000 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’ishimwe.

Yagize ati: “Iyo mibare ntabwo ihagije ariko aya si amahirwe uvuga ngo ararangira ejo […] buri Munyarwanda wese yemerewe aya mashimwe.

Muri abo 58 000, abagera ku 43 300 barenga bamaze gusaba fagitiri. Basabye fagitiri zigera kuri 1 680 000 zifite agaciro ka miliyari zisaga 97 z’amafaranga y’u Rwanda. Bivuze ko umusoro nyongeragaciro uri kuri izo fagitiri, ungana na miliyari 15.”

Amashimwe amaze gukusanywa kugeza uyu munsi, ubuyobozi bwa RRA butangaza ko angana na miliyari 1.5 Frw.

Ni amashimwe yakiriwe mu gihembwe cyashize y’umusoro wa TVA, bivuze ko ari ukuva mu kwezi k’Ukwakira kugera mu kwezi k’Ukuboza.

Abantu bose basabye fagitiri muri icyo gihe, amafaranga yose uyateranyije ari kuri izo fagitiri zabo, 10% yayo bamaze kuyoherezwa.

Abitabiriye iyi gahunda mu gihe cy’amezi 3, barabarurwa mu 18 200.

Uwitonze, Agaciro k’amafaranga yatanzwe muri uyu mugoroba asaga miliyoni 184.5 Frw yahawe abantu 18 200.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora n’itumanaho mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Uwitonze, avuga ko aya mafaranga atari yo yonyine agomba gutangwa kuko agikomeje gutangwa. 

Bakamuhoza Alice, umwe mu biyandikishije muri gahunda y’ishimwe ritangwa na RRA, yabwiye Imvaho Nshya ko ari inshuro ya kabiri ahawe ishimwe. Kuri iyi nshuro yahawe 46 000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ati: “Mu kanya kashize nabonye ishimwe rya RRA kubera ko iyo ngiye guhaha ikintu runaka mu iguriro ry’ibiribwa kimwe n’ahandi, nsaba fagitire ariko bakayandikaho nimero yanjye. Nkubwije ukuri ubu ni ubwa kabiri nyahawe kandi angirira akamaro.”

Ibi abihuriraho na Nsabimana Evariste ukora akazi ko gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko yumvise kuri radiyo bakangurira abantu kwiyandikisha banyuze kuri *800# kugira ngo bajye babona ishimwe igihe cyose basabye fagitire ya EBM.

Ahamya ko yabonye 12 350 Frw y’ishimwe bityo akaba agiye gushyiramo imbaraga kugira ngo ajye abona iryo shimwe.

Itegeko rigena ko ishimwe rihabwa umuguzi wa nyuma icyakoze utariyandikishije ntashobora guhabwa ishimwe. 

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyavuze ko ab’inkwakuzi bakomeje guhabwa ishimwe kuva ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane, abanyamakuru basobanuriwe uko abaguzi bahawe amahirwe yo kubona amafaranga basabye inyemezabwishyu
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gashyantare 6, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE