Ibyo wamenya ku mikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda

Mu mitegekere y’ibihugu ku Isi hari ibihugu byahisemo kugira inteko ishingamategeko igizwe n’imitwe ibiri cyangwa ikaba igizwe n’umutwe.Mu Rwanda, Inteko Ishingamatageko igizwe n’imitwe ibiri umutwe w’Abadepite n’umutwe wa Sena.
Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Sena Turikumana Emmanuel yavuze ko buri gihugu kiba cyarahisemo kugira umutwe umwe cyangwa imitwe ibiri. U Rwanda rwahisemo kugira imitwe ibiri hakurikijwe amateka igihugu cyanyuzemo.
Turikumana Emmanuel, yasobanuye ko hashyirwaho inteko ishingamategeko imitwe ibiri hashingiwe ku biganiro byo mu Rugwiro byahuriyemo inzego zose na sosiyete sivili. Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imaze guhagarikwa, ubuyobozi bwatekereje icyatuma itongera kuba, hashyirwaho gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge. Hagiyeho amahame remezo yagenderwaho kandi agasigasirwa, biba ngombwa ko hajyaho urwego rwashingwa iyubahirizwa ry’ayo mahame remezo kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”
Yongeyeho ko h atekerejwe uko igihugu cyagendera kuri ayo mahame remezo Igihugu kiyemeje kugenderaho bityo hashyirwaho Urwego rwa Sena kugira ngo rukurikirane kandi rugenzure ishyirwa mu bikorwa y’ayo mahame remezo.
Karake Alice, Umuyobozi Mukuru mu Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, yagaragaje ko inzego nkuru z’ubutegetsi zigizwe n’ubutegetsi Nshingamategeko, Nyubahiriza tegeko n’Ubucamanza.
Avuga ko Guverinoma ishyira mu bikorwa gahunda z’igihugu naho Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda ikaba igizwe n’imitwe ibiri, umutwe w’abadepite na Sena.
Inshingano z’Inteko Ishingamategeko ni ugutora amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya guverinoma. Sena igira umwihariko wo kugenzura amahame remezo. Ubutegetsi nyubahiriza tegeko bushinzwe Perezida wa Repubulika na Guverioma.
Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko bafite ububasha bwo kubaza Guverinoma ibyo ikora. Urwego rw’ubucamanza rurigenga, rukaba rukuriwe n’abacamanza, runagizwe n’inkiko zisanzwe kandi ziruzuzanya.
Tugarutse mu Nteko Ishinga Amategeko, Abayigize bakorera mu Komisiyo zihoraho mu gusesengura no kwiga ingingo zitandukanye ziri mu nshingano z’Inteko. Inama ya Komisiyo ishobora kwitabirwa na Guverinoma kandi abagize Guverinoma bemerewe gutanga ibitekerezo.
Umuyobozi Mukuru mu Nteko Ishinga Amategeko, Micomyiza Augustin, yavuze ko inshingano zo gutora amategeko zifitwe n’umutwe w’abadepite.
Asobanura ko kugira ngo itegeko rivuke rishobora gutangizwa na Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko cyangwa Umudepite ku giti cye. Iryo tegeko rishobora kuba rishingiye kuri politiki ya Guverinoma ariko rigomba kuba ritanyuranye n’igenwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Iyo bitameze gutyo itegeko rishobora kugera mu Nteko ntiryemerwe.
Kubera ubwinshi bw’amategeko y’u Rwanda, Micomyiza yavuze ko mu myaka 3 ishize hari amategeko 1,000 yavanywe mu mategeko y’u Rwanda. Akomeza avuga ko umushinga w’itegeko utangirira muri Minisiteri bikajyana n’itegeko bashaka gushyiraho bitewe na politiki bashaka gukuramo itegeko.
Iyo bamaze kwemeza ishingiro ry’itegeko Perezida w’umutwe w’Abadepite cyangwa uwa Sena (ku mategeko ari mu bubasha bwa Sena) aryohereza muri Komisiyo.
Nta muntu ku giti cye ushobora gutangiza umushinga w’itegeko. Umuntu ku giti cye ashobora kwegera umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko akaba ari we utangiza uwo mushinga w’itegeko.
Iyo iteko Rusange imaze kwemera ishingiro ry’umushinga w’itegeko, uwo mushinga woherezwa gusuzumirwa muri imwe muri Komisiyo zihoraho z’Umutwe w’Inteko Ishinga Amategeko yawemereje ishingiro.
Komisiyo iyo imaze kuwusuzuma ingingo ku ngingo itanga raporo kwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite cyangwa uwa Sena (iyo iyo Komisiyo ari iyo uri Sena), nawe akabigeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko mbere yo kuza kuwusuzumira mu Nteko rusange. Komisiyo kandi niyo isobanurira Inteko Rusange ibiri muri uwo mushinga w’itegeko, hanyuma inteko rusange nayo ikemeza ingingo ku ngingo zigize uwo mushinga w’itegeko mbere yo kuwemeza imbumbe.
“[…] Inteko rusange iraterana igasuzuma ingingo ku yindi hakarebwa n’imyandikire. Hakurikiraho kubaza buri mudepite niba yemera ingingo zivugwa mu itegeko, nyuma itegeko rigatorwa.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, aryohereza kwa Minisitiri w’Intebe cyangwa muri Sena. Iyo Perezida wa Repubulika asanze itegeko ririmo ikibazo arigarura mu nteko”.
Turikumana, Umunyamabanga Mukuru wungirije muri Sena, asobanura ko amategeko ajyanwa mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena.
Ati: “Amategeko ajyanwa muri Sena, ni ajyanye n’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga, amategeko ngenga, n’amategeko ajyanye no kurinda igihugu”.
Ahamya ko amategeko ajyanye n’inguzanyo ajyanwa mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.
Micomyiza asobanura ko iyo itegeko rivuye kwa Perezida wa Repubulika rihita risohoka mu igazeti ya Leta rigahita ritangira gukurikizwa.
Inteko Ishinga Amategeko igenzura ibikorwa bya Guverinoma hakoreshejwe nko kubaza mu magambo, mu nyandiko, kubarizwa muri komisiyo, gushyiraho komisiyo icukumbura ikibazo nyuma Minisitiri akaba yatakarizwa ikizere.
Iyo atakarijwe ikizere, Minisitiri w’Intebe ahita amusimbuza undi muri Guverinoma.