Julius Malema yongeye gushimangira ko SNADF igomba kuva muri DRC

Julius Malema, Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegtsi muri Afurika y’Epfo,Economic Freedom Fighters (EFF) yongeye gusaba Perezida Cyril Ramaphosa kuvana byihuse ingabo z’igihugu cy’Afurika y’Epfo (SNADF) muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(DRC) kuko impamvu barwanira idasobanutse kandi zititeguye intambara yo mu karere.
Julius yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2025, ubwo yari mu nama nkuru y’ishyaka rye, yabereye mu Ntara ya Limpopo mu mujyi wa Bela Bela.
Yavuze ko Afurika y’Epfo ititeguye intambara y’akarere ndetse asaba ko ingabo zose ziri muri DRC zakurwayo byihuse kuko zitari mu butumwa bw’amahoro ahubwo ziri gusahura.
Yanenze Perezida Ramaphosa ashimangira ko ashaka gushoza intambara kandi ingabo z’Afurika y’Epfo zidafite ubushobozi bwo kurinda igihugu cyabo mu gihe ibihugu byombi byaba bigiye mu ntambara.
Malema yagize ati: “Abasirikare bacu bagomba gukurwa muri DRC atari uko badafite ibikoresho bihagije gusa ngo babungabunge amahoro ahubwo bagomba kuvayo kuko impamvu barwana idasobanutse.”
Malema yashimangiye ko intambara mu DRC itizwa umurindi n’ibigo by’ubucuruzi mpuzamahanga bikomeye bifite inyungu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri icyo gihugu.
Yagize ati:” Ipfundo ry’amakimbirane si ugushaka amahoro. Ahubwo ni ugusahura DRC kubera amabuye y’agaciro ahacukurwa.”
Yanashinje Ramaphosa kohereza ingabo z’Afurika y’Epfo mu butumwa bushingiye ku nyungu z’ubucuruzi aho kwita ku mahoro mu karere.
Yongeyeho ko abasirikare bayo bariyo kugira ngo babe abarinzi b’amabuye y’agaciro acukurwa ndetse ashimira ingabo zumviye Umukuru w’Igihugu zikitanga zikajya muri DRC nubwo impamvu barwanira idasobanutse.
Julius Malema yatangaje ibi nyuma y’uko abasirikare 13 b’Afurika y’Epfo baguye mu mirwano iri muri DRC yasize umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Goma, uri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa DRC.
Perezida Cyril Ramaphosa yahise atangaza ko agiye kongerera ubushobozi ingabo ze ziri muri DRC mu gihe Malema akomeza kugaragaza ko nta mpamvu ifatika yatuma abikora.

Yuhi says:
Gashyantare 1, 2025 at 7:16 pmMarema uvuga ubundi yigeze akandagira mugisirikare konumva afite akamenyero keshyi? Bazamunyane mungurora mucyo,agarure ubwenge.