Karongi: Urubura rwangije bikomeye imyaka y’abaturage rubasiga iheruheru

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage b’Imidugudu ya  Bugoberi, Kamihaho, Muvungu, mu Kagari ka Gitega n’ab’Umudugudu wa Gasayo mu Kagari ka Ruhinga, Umurenge wa Gitesi, Akarere ka  Karongi, bararira ayo kwarika nyuma yo gusigwa iheruheru n’imvura y’amahindu irimo urubura rwinshi rwangije imyaka.

Iyo mvura yaguye mu ma saa kumi z’umugoroba zo ku wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe n’umwe mu baturage wahuye n’ibyo byago witwa Ntamuvurira Jean de Dieu,wo mu Mudugudu wa Bugoberi, Akagari ka Gitega,  wari uzwiho kuba umuhinzi w’indashyikirwa wa kijyambere, wavuze ko bakeneye gutabarwa n’ubuyobozi kuko imyaka yose yari iri mu mirima yangiritse bikomeye.

Ati: “Twagushije urubura rudasanzwe ruratwangiriza bikomeye ku buryo jye iwanjye n’ubu rukiretse mu murima,twayobewe uko tubigenza kuko dutahiye aho bigaragara.’’

Yongeyeho ati: “Nkanjye urubuga rwangije inyanya zari zitangiye guhisha, z’agaciro k’amafaranga atari munsi ya 400 000, intoryi z’agaciro ka 450 000, imyumbati y’agaciro ka 200 000 n’ibindi ntarondora birimo ibigori n’urutoki, nkaba nibaza icyo nzagaburira  abana banjye 6 n’amashuri yabo, n’ibindi byinshi twakeneraga imyaka yeze kuko nta handi twabaga ducungiye.’’

Avuga ko abagezweho n’iki cyiza nta kintu basigaranye kandi ko iby’ubwishingizi bw’imyaka y’umuturage ku giti cye  bitahaba, bagasaba ubufasha ngo babashe guhangana n’ibihe biri imbere bitaboroheye kandi barahinze.

Semirimo Amos utuye mu Mudugudu wa Kamihaho,Akagari ka Gitega avuga ko inyanya yabariraga agaciro k’amafaranga 450 000,umurima munini w’intoryi yumvaga yazakuramo amafaranga nibura 500 000, imyumbati yari itarera yabariraga agaciro k’amafaranga 300.000 n’urutoki, byose byarengewe n’urubura asigarira aho kandi yarahinze.

Ati” Nari ntunzwe n’ubuhinzi nari naragize umwuga ariko Urubura rwaraye rubyiroshyemo byose runsiga amara masa.

Mfite abana 4 barimo uwiga muri Kaminuza yigenga n’abandi 3 biga ayisumbuye biga bacumbikiwe, abo bose kimwe n’ibyo barya bakanambara, byavaga mu bikorwa by’ubuhinzi none urubura runkomye mu nkokora.”

We kubera ko afite indi mirima yahinga, avuga ko yafashwa kubona ifumbire mvaruganda yakoresha kuko imborera yo yayibonera, akareba ko yakongera kugira icyo ahinga, akanafashwa mu bimutunga kimwe n’abandi bahuye n’aka kaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, Nsanganira Vianney yavuze ko urubura rwangije imyaka myinshi, imaze kubarurwa ikaba ari inyanya ziri ku buso bwa hegitari 1,5; amateke ari kuri hegitari 1, imyumbati kuri hegitari 1,2; intoryi ziri kuri are 50, ibigori kuri hegitari 1, amatunda ari kuri  hegitari 0’80 n’indi bakibarura.

Ati: “Urubura rwayangije yose ku buryo kuvuga ngo bajyamo bagasarura bidashoboka, keretse ahari nk’imyumbati cyangwa urutoki byazashibuka, ariko ubu bwo rwose basigaye iheruheru kandi ubusanzwe uretse ubutaka buhuje buba buhinzeho ibigori biba byishingiye, imirima y’abaturage bwite nta bwishingizi baba bafite.’’

Avuga ko nyuma yo kubarura ibyangiritse byose, agaciro kabyo na ba nyirabyo, bari butange raporo ku Karere, habeho inama yo kureba ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Akarere icyakorerwa abo baturage kuko uburemere bw’ikibazo bwo babubonye.

  • BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
NIYOMWUNGERI Djibrille says:
Mutarama 31, 2025 at 9:02 pm

Abaturage bagobokwe kuko nkimyumbati kuzongera kubona imbuto ntibyoroshye ikindi abahinzi bagane ubwishingizi bwibihingwa

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE