Muhanga: Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bwangiza ibidukikije bwahagarikwa

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu batuye Akarere ka Muhanga by’umwihariko mu Murenge wa Nyarusange, bavuga ko abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bakwiye kubireka kuko bwangiza ibidukikije.

Biraro Maurice ni umwe muri abo baturage batuye Umurenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga. Avuga ko ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe ababikora bangiza ibidukikije bigatuma bibasirwa n’isuri.

Ati: “Rwose abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bakwiye kubireka, kuko iyo babukora ntibabasha kurinda ibidukikije, bigatuma imisozi imanukaho isuri ikatwangiriza nkuko muri uriya musozi batarabahagarika byari bimeze.”

Mugenzi we na we baturanye avuga ko ubuyobozi bukwiye gushyira imbaraga mu gukemura ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko bwangiza ibidukikije.

Ati: “Nawe se urabyuka ugasanga abantu batengaguye umusozi cyangwa umurima amazi akaba arawutwaye. Rero icyo nakwisabira abayobozi nibashyire ingufu mu gukemura ikibazo cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko ababukora bangiza ibidukikije imisozi ikanama igasigara nta kiyifashe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza Mugabo Gilbert, we asaba abatuye aka Karere kureka kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko bigize icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati: “Abantu bakwiye kwirinda kwangiza ibidukikije ahubwo bakabibungabunga, noneho kandi bakareka kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko usibye no kwangiza ibidukikije bigize n’icyaha gihanwa n’amategeko.”

Nta mibare izwi y’abokora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, mu gihe habarurwa abakozi barenga ibihumbi bitanu, bakorera kampani zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwemewe, ari na  bo mubiganiro bagiranye n’Ubuyobozi bw’Akarere mu minsi ishize bavuga ko igitiza umurindi ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ari ikibazo cy’abakora mu mabuye y’agaciro batagira amasezerano y’akazi.

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mutarama 31, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE