Muhanga: Abaturage bahamya ko kugera ku iterambere bisaba gukora cyane

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Tyazo, mu Murenge wa Muhanga, mu Karere ka Muhanga bahamya ko iterambere bagezeho barikesha gukora cyane.

Babivuze kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mutarama 2025, ubwo itsinda ry’Abadepite riyobowe na Depite Pie Nizeyimana ari kumwe na Depite Jennifer Wibabara, Depite Christine Nyiramana n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Eric Bizimana babasuye hagamijwe kureba iterambere ryabo.

Hari mu gikorwa cyo kwegera abaturage, Abadepite bose barimo kijyanye n’inshingano y’Umutwe w’Abadepite yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma kikaba kigamije gukurikirana imibereho y’abaturage hanagenzurwa ibikorwa muri za gahunda z’iterambere ry’abaturage.

Hasuwe abaturage n’amakoperative akora ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi bw’inyongeramusaruro n’ubucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi.

Mu buhanya bwatanzwe n’abaturage bagaragaje ko iterambere bagezeho barikesha gukorana n’ibigo by’imari birimo Umurenge Sacco ndetse na BDF.

Umwe muri bo w’umuhinzi yagize ati: “Niteje imbere mbikesha ubuhinzi kuko kuri ubu nkoresha inyongeramusaruro, none, ubu ndahinga ngasagurira n’isoko.”

Abo baturage bahamya ko kugira ngo biteze imbere babikesha gukora cyane.

Bati: “Kugira ngo tugere ku iterambere byadusabye gukora cyane, kwizigamira, kwigomwa kugira ubunyangamugayo no kugirira icyizere abahawe inshingano.”

Mu butumwa Abadepite bagejeje ku baturage bitabiriye inama babasobanuriye inshingano z’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.

Abaturage banahawe ikiganiro ku mateka mabi yaranze u Rwanda yaje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abaturage basabwe kwirinda amacakubiri bimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda ndetse bakangurirwa gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Banashishikarijwe kwita ku burere bw’abana, gusigasira ibyagezweho, kwirinda amakimbirane yo mu muryango no kurwanya ibiyobyabwenge.

badepite mu gusoza ubutumwa bwabo basabye abaturage kugana ibigo by’imari kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Iyo nama kandi yitabiriwe n’abayobozi bahagarariye ibyiciro binyuranye kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Umurenge, Abajyanama b’ubuzima, inshuti z’Umuryango, Abunzi n’abandi.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE