Alien Skin yigambye kuba ashobora kugirira nabi Pallaso

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ibibazo by’umubano mubi wa Alien Skin na Pallaso bikomeje kuba agatereranzamba, kubera ko Alien Skin akomeje kwigamba kuba ashobora kugirira nabi mugenzi we Pallaso bamaze igihe bahanganye, mu rwego rwo kumushotora ngo bakomeze bashyamirane.

Ni nyuma y’uko abahanzi batandukanye barimo na Jose Chameleon bakomeje gusaba impande zombi gukemura ibibazo bafitanye kugira ngo bahuze imbaraga batunganye umuziki.

Ubwo yari mu kiganiro na kimwe mu bitangazamakuru bikorera muri Uganda, Alien Skin yigambye ko nta kibi atakorera mugenzi we.

Yagize ati: “Kuri iyi Si, icyitegererezo cyanjye ni Satani kuko ntekereza ko nta muntu ushobora gukora ikintu kibi kurusha Satani, Pallaso ntabwo antinya, gusa ariko kuri we ndi inzozi mbi kurusha izindi zose yagira, nteganya kumukorera ikibi cyose kibaho, ibibazo byacu ntibizigera bikemuka nutubona ahantu twembi ujye umenya ko hagiye kuba ibibazo.”

Umwuka mubi hagati yabo watangiye tariki 1 Mutarama 2025, ubwo Pallaso yari ari kuririmbira muri “The Empele Festival”, akaza gutungurwa n’agatsiko kateje akavuyo, ubwo yaririmbaga ndetse bituma ava muri iryo serukiramuco atarangije kuririmba.

Ntibyarangiriye aho gusa kuko amashusho yagiye hanze agaragaza Pallaso n’agatsiko ke na bo batera mu rugo rwa Alien Skin ruri i Makindye bakangiza ibintu bitandukanye, bucyeye bwaho mugitondo cyo ku wa Kane tariki 2 Mutarama 2025.

Alien Skin yigambye ko yagirira nabi Pallaso
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE