Intwari Sindayiheba yeretse urubyiruko ibyatuma ruba intwari

Intwari y’u Rwanda mu cyiciro cy’Imena Sindayiheba Phanuel, yakanguriye urubyiruko guharanira gukora ibiteza imbere igihugu, bashyizeho umwete, kandi bagaharanira no gusigasira ibyagezweho.
Abitangaje mu gihe u Rwanda ruri mu myiteguro yo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 31. Ni umunsi uzizihizwa tariki ya 1 Gashyantare 2025.
Intwari Sindayiheba ari mu cyiciro cy’Intwari z’Imena we n’abanyeshuri bagenzi be bigaga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange, banze kwitandukanya ubwo abacengezi babibasabaga, bo bakababwira ko ari Abanyarwanda.
Mu kiganiro cyihariye yahaye, Imvaho Nshya, Intwari Sindayiheba yakanguriye urubyiruko guharanira gukora ibikorwa biteza imbere Igihugu, bityo na bo bakazaba intwari.
Yagize ati: “Urubyiruko narukangurira gukura amaboko mu mufuka bagakora, kandi bagakora batikoresheje.”
Yakomeje abasaba gukunda iby’iwabo mu Rwanda cyane cyane umuco nyarwanda.
Yabakanguriye guharanira kurinda ibyagezweho kuko byagezweho ku kiguzi gikomeye ndetse benshi babimeneye amaraso.
Icyatumye abo banyeshuri baba Intwari z’Igihugu
Sindayiheba Phanuel yagaragaje ko tariki ya 18 Werurwe 1997, we yigaga mu mwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye, ku ishuri ry’i Nyange hahoze ari muri Peregitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Ngororero.
Mu ma saa mbiri z’ijoro ubwo we na bagenzi be bari barangije gufata ifunguro rya nimugoroba, bagiye gusubiramo amasomo, ngo bagiye kumva abacengezi binjiye mu ishuri.
Icyo gihe bahise basaba abanyeshuri kwivangura Abahutu bakajya ukwabo n’Abatutsi ukwabo ariko bo barabyanga.
Ati: “Mu 1997, mu gice cy’Intara y’Iburengerazuba n’Intara y’Amajyaruguru, Umutwe wa FDLR n’Interahamwe zateraga ziva muri Congo, bakaza bakica abantu bakiba imyaka n’amatungo. Mu ijoro ryo ku itariki 18 rishyira iya 19 [Werurwe], twari mu ishuri dusanzwe turindiwe umutekano, ariko hari n’ibikorwa byagendaga biwuhungabanya bigasubizwa inyuma n’Ingabo z’Igihugu.”
Yongeyeho ati: “Muri iryo joro abacengezi baje ku ishuri ryacu, nyuma y’igihe humvikana urusaku rw’amasasu hanze aho. Badusabye kwitandukanya, Abahutu bakajya ku ruhande rumwe, n’Abatutsi ku rundi, turabahakanira tubabwira ko turi Abanyarwanda bigaragara ko bitabanejeje.”
Sindayiheba avuga ko abo bicanyi babonye abo banyeshuri banze kwitandukanya, batangiye kubarasamo amasasu na za Gerenade, mu ishuri yigagamo bicamo abanyeshuri 3 abandi barakomereka. Ngo abo bicanyi banagiye mu ishuri ryo mu mwaka wa Gatanu, bagenda birobanurira abanyeshuri, bagendeye ku masura n’indeshyo, na ho bica abanyeshuri batatu, abandi barakomereka.
Iyo Ntwari y’Igihugu Sindayiheba, ishimira Ingabo z’u Rwanda, kuba zarahise zitabara, bituma nta bantu benshi bahasiga ubuzima.
Ati: “Ndashimira uruhare Ingabo z’Igihugu zagize kuko baturasanye igihunga cyinshi ari na yo mpamvu hari benshi byatumye turokoka.”
Yongeyeho: “Ni zo zaje ziraduhumuriza, kugeza mu gitondo tujyanwa kwa muganga.”
Nyuma yo gukomereka no kubura bagenzi babo batandatu, abanyeshuri bigaga kuri iryo shuri, bumvaga nta cyizere cy’ahazaza bafite.
Icyakora Intwari Sindayiheba avuga ko nyuma yo kuvuzwa na Guverinoma y’u Rwanda bongeye gusubizwa ku ishuri, icyizere cy’ubuzima kiragaruka, bakomeza urugendo rw’iterambere.
Akomeza avuga ko nubwo bamwe basigiwe ibikomere, byabateye ubumuga ariko bafite icyizere cy’ahazaza by’umwihariko bakesha kuba igihugu cyabagize intwari.
Yagize ati: “Igikorwa gikomeye cy’ubuyobozi bw’igihugu cyacu cyo kutugira intwari, turavuga ngo ntitugomba kugitetereza.”
Mu 2001, ni bwo Leta y’u Rwanda yashyize abana b’i Nyange mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda.
Kugeza ubu ziri mu mirimo itandukanye harimo abarezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abari mu nzego z’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze, abikorera n’ibindi bikorwa biteza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.
Intwari y’Imena Sindayiheba kuri ubu ufite imyaka 48, ni umuyobozi wa Porogaramu mu muryango Nyafurika w’Ivugabutumwa, akaba ari umugabo ufite umugore babyaranye abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe.
