Rwanda na Djibouti basinye amasezerano ashimangira imikoranire mu bikorwa bya Polisi

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Djibouti, Colonel Farah Abdillahi Abdi, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije gushimangira imikoranire mu bijyanye n’ibikorwa bya Polisi, no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025, ni bwo abo bayobozi bashyize umukono kuri ayo masezerano.
U Rwanda na Djibouti ni ibihugu bisanganywe umubano mwiza ushingiye kuri dipolomasi, bisanganywe umubano ushingiye kuri za Ambasade kandi bikomeje inzira y’iterambere mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi, imikoranire mu bwikorezi bwo mu kirere, ishoramari mu nzego zitandukanye, ubufatanye mu buhinzi, ikoranabuhanga, abinjira n’abasohoka bagiye mu butumwa bwa Leta n’urwego rwa serivisi n’ibindi.
Mu 2013, Djibouti yahaye u Rwana ubutaka bungana na hegitari 20 ariko mu mwaka wa 2017 irwongera ubundi bungana butyo.
Muri Werurwe 2016, u Rwanda na rwo rwari rwahaye Djibouti ubutaka bungana na hegitari 10 mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Guverinoma ya Djibouti mu mwaka wa 2021 ibinyujije mu cyambu cyayo gifite mu nshingano gukurikirana iby’inganda kizwi nka DPFZA (Djibouti Ports and Free Zones Authority) bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hamwe na Sosiyete ‘Prime Economic Zone’ (PEZ), aza ari amasezerano yo kubyaza umusaruro ubutaka u Rwanda rwahaye Djibouti.
Guhana ubwo butakabikaba Ari mu rwego rwo kwagura Aho gikorera ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.
Mu ntangiriro za Mutarama 2025, itsinda ry’abayobozi b’u Rwanda ryagiye muri Djibouti, kuganira uko ibihugu byombi byarushaho kwagura ubufatanye n’umubano.

