Umujyi wa Rubavu umutekano wagarutse, barakora amanywa n’ijoro

Kuva mu ijoro ryo ku Cyumweru n’ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, icyoba cyari cyose mu batuye mu Mujyi wa Rubavu, kubera amasasu yahagwaga aturutse mu Mujyi wa Goma, ariko mu ijoro ryakeye hari umutuzo ndetse hari n’abakomeje gukora ibikorwa byabo amasaha 24 kuri 24.
Kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu abaturage bo mu Mujyi wa Rubavu bagaragaje ko nubwo bagize ibibazo kubera ibisasu byatewe mu Rwanda na FARDC ifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ku wa Mbere, ubu bongeye gusubiza agatima impembero.
Intambara ihuje Umutwe wa M23 urwanira kubohora Abanyekongo bakandamijwe n’ubuyobozi bwa Congo n’ingabo za Leta FARDC zifatanyijemo na FDLR, Wazalendo, Ingabo z’abanyamahanga n’abacanshuro yasize izo nyeshyamba zigaruriye Umujyi wa Goma Igihugu cyari cyarahagazeho bikomeye.
Ku wa Kabiri hakwirakwiye amashusho ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza bamwe mu bayobozi ba M23 batembera Umujyi wa Goma, bishimangira ko kuri ubu uri mu maboko y’uwo mutwe mu buryo budasubirwaho.
Bamwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya i Rubavu, bavuga ko ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025 ritandukanye n’amajoro abiri ashize.
Babihera ku kuba hari bamwe mu batuye mu Mujyi wa Rubavu bari bahunze kugira ngo amasasu atabagwaho abandi bagumye mu ngo zabo.
Ibi byagize ingaruka zikomeye ku bakora imirimo y’ubushabitsi ndetse n’abakenera serivisi mu gihe cy’ijoro.
Abaturage bahamirije Imvaho Nshya ko iri joro ritandukanye n’andi kuko abantu batangiye kugaruka mu mirimo yabo nkuko bisanzwe.
Amran wari uri ahitwa Lamamba mu Mujyi rwagati wa Rubavu avuga ko k umunsi wa Mbere umutekano wari umuze nabi kubera amasasu yaturukaga i Goma.
Agira ati: “Ku munsi wa Mbere twari tumeze nabi nta mutekano, nta bantu bari bahari benshi ariko ubu urabona abantu bose benshi baragenda.”
Yavuze ko binezeza kugera saa munani kubera ko nta kibazo cy’umutekano bafite.
Akomeza avuga ati: “Hano mu Mujyi wa Rubavu nta kibazo dufite, amamoto murayabona aragenda, abantu bose bari kugenda ni nkaho ari ku manywa.”
Ahamya ko muri Rubavu nta kibazo gihari nko ku wa Mbere.
Nzabahimana Etienne na we ahamya ko umwuka umeze neza nubwo yarashwe akajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Amaze kwivuza ntiyagarutse mu Mujyi wa Rubavu ariko nyuma ashobora kuwugarukamo kandi ngo yiteguye gukomeza ubucuruzi bwe.
Ati: “Nahageze mbona umutekano umeze neza ndavuga nti reka mbanze ntuze […] ntegereje ko bwacya bimeze neza nkakomeza akazi kanjye ko gucuruza imyanda.”
Angelique Mukarukundo avuga ko amasaha y’ijoro babaga bafunze ariko ubu bari mu kazi.
Yagize ati: “Ibintu bimeze neza kubera ko aya masaha twabaga twafunze kubera gukora dufite ubwoba.
Ikibazo cyari kiri i Goma ariko cyarangiye. Twabaga dufite ubwoba amasasu atunyura ku mutwe ariko ubu byarangiye.”
Ashimangira ko bameze neza barimo gukora ibibateza imbere kubera ko umutekano wagarutse.
Undi mucuruzi waganiriye n’Imvaho Nshya yasabye bagenzi be bahunze kugaruka mu kazi kuko ngo barimo kukica.
Ati: “Bameze nk’abasibye kuko kugeza izi saha nta kibazo bafite ariko njyewe ndumva nk’abaturanyi banjye bo twabashije kuvugana, bambwiye ko ejo bari buze mu kazi.”
Imvaho Nshya yashoboye kubona utubari, alimentasiyo, amaguriro y’imiti y’abantu, abamotari, indangamirwa n’abandi bari mu kazi nkuko bisanzwe.














