RDF yatanze ubuvuzi ku basirikare ba FARDC na Wazalendo

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ni kenshi mwagiye mwumva kandi mukabona ingabo z’u Rwanda, RDF, ziri mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko iby’ubuvuzi. Ni ibikorwa RDF ikorera mu Rwanda ndetse n’aho ikorera ubutumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, ingabo z’u Rwanda zaramutse zivura ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Wazalendo bakomerekeye mu ntamba ihuje ingabo za Congo FARDC n’abo zifatanyije kurwana n’Umutwe wa M23.

Abasirikare ba Congo na Wazalendo barimo guhabwa ubutabazi ni abasaga 100 bari mu Rwanda mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, kuva bamanika amaboko bakemererwa guhungira mu Rwanda.

Adjudant Mugisha Rudashyikirwa Claude umwe mu basirikare ba FARDC wahungiye mu Rwanda yishimiye ko yahawe ubuvuzi n’ingabo z’u Rwanda.

Yabwiye Imvaho Nshya ko yageze mu Rwanda ku munsi w’ejo ku wa Mbere amanitse amaboko.

Yagize ati: “Maze imyaka 20 mu gisirikare ariko iyi ntambara twarwanagamo na M23 iteye ubwoba. Yatumye ngira umutwe udasanzwe ariko ndashimira ingabo z’u Rwanda zamvuye kuko ndumva natangiye kumererwa neza.”

Undi umusirikare wa FARDC wakomerekeye ku rugamba aho yarwaniraga mu Mujyi wa Goma, yashimye ubuvuzi yahawe na RDF bityo akaba yatangiye kumva atakibabara aho yarashwe.

Ati: “Narashwe ku kuguru ariko nageze hano mbabara cyane ariko ubu sinkyumva ububabare ntangiye kumera neza.

Uko najyaga numva abasirikare b’u Rwanda nasanze batandukanye n’abo nabonye kuva nkigera hano. Batuvuye, batugaburiye neza, turyama neza mbese ubuzima bw’amasasu babutwibagije.”

Amb Vincent Karega yahamirije Imvaho Nshya ko abaje barakomeretse ndetse n’abandi barwaye bakomeje kwitabwaho.

Yagize ati: “Aabavurwa baravurwa, bagaburiwe, batujwe neza, ni uko ibintu bimeze.”

Kuva ku cyumweru ubuyobozi bw’Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Goma uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nyuma yo kuwukuramo ingabo za FARDC n’indi mitwe bifatanya nka FDLR umutwe w’iterabwoba wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Wazalendo n’indi mitwe.

Amafoto: Tuyisenge Olivier

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Mutarama 29, 2025 at 8:50 am

Rudashyikirwa !!! ahubwo habe igenzura ryimbitse kuko yaba uwo musore uvuga ko yinjiye muli wazarendo afite imyaka 14 numu Fdrl kuko afite 20 kandi wazarendo ntamyaka 6 bamaze nikinyarwzanda avuga cyabikubwira uwo musilikare nawe Rudashyikirwa yanze kuvuga mukinyarwanda Scovia amubajije avuga ngo igiswayire nicyo mvuga kenshi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE